Havuzwe amakuru mashya y’igipolisi cy’u Rwanda ajanye n’imyitozo idasanzwe kirangije gutozwa.
Ni igipolisi cy’u Rwanda gisoje imyitozo idasanzwe yo kubungabunga umutekano wo mu mazi, aho kiyirangirije mu gihugu cy’u Buyapani.
Mu busanzwe amahugurwa cyangwa imyitozo, afasha abakozi gushimangira ubumenyi no kwiga ubundi bushya, bikabafasha kunoza imikorere no gukora kinyamwuga buzuza neza inshingano zabo, ugasanga birushaho kunoza imikorere.
Bityo, Polisi y’u Rwanda iri kubikora kugira ngo ikomeze kujya imbere, muri gahunda yo kuzamura ubumenyi na tekiniki bigendanye n’igihe kandi by’ujuje ibipimo byo ku rwego mpuzamahanga.
Abapolisi batatu bo mu ishami rishinzwe gucunga umutekano wo mu mazi, bakaba bavuye m’u Butuliyani, aho bari bitabiriye amahugurwa abagira abarimu mu bijyanye n’ibikorwa byo gucunga umutekano wo mu mazi.
Nk’uko byatangajwe n’igitangaza makuru cyo mu Rwanda cyitwa Bwiza Com, ari na cyo dukesha iy’inkuru kivuga ko iyo myitozo ko yabereye mu Nyanja ya Mediterane kandi ko iyo myitozo itangwa n’abarimu bo mu kigo mpuzamahanga gitanga ubumenyi mu byo koga cyitwa “Genoa Scuba Diver Center” kikaba kiyitanga mu gihe cy’ibyumweru bitatu, ikaba yari igamije kubungabunga ubumenyi na tekiniki bazifashisha mu guhugura abandi.
Kinavuga kandi ko muri iyo myitozo, ko bigiyemo amasomo atandukanye arimo abongerera ubumenyi bwo kwigisha ibijyanye no gucunga umutekano wo mu mazi, ubuhanga mu byo koga, amarondo yo gucunga umutekano mu mazi, kwirinda ibyago no gukumira ibyaha bikorerwa mu mazi, gukora igenzura n’isuzuma bikorwa, gutegura igenamigambi rijyanye n’ibikorwa, itumanaho n’ubuyobozi n’ibindi.
Aya mahugurwa kandi ngo yateguwe mu bufatanye busanzweho hagati ya polisi y’u Rwanda na Carabinieri yo mu Butaliyani nk’uko bikubiye mu masezerano yashyizweho umukono mu mwaka w’ 2017 n’inzego zombi harimo n’amahugurwa.
Aya mahugurwa akaba yiyongera ku yandi menshi atandukanye yagiye akorwa n’abapolisi bo mu muri iri shami, haba imbere mu gihugu no hanze yacyo mu bihe bitandukanye, binyuze mu bufatanye n’abafatanya bikorwa ba Polisi y’u Rwanda barimo ikigo cy’umuryango w’Abibumbye gishinzwe amahugurwa n’ubushakashatsi (UNITAR), Carabinieri yo m’u Butaliyani, ikigo kizwhiho gutanga ubumenyi mu byo koga cyo muri Israel, ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) n’ibindi bitandukanye.
MCN.