Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ijoro ryaraye rikeye ngo ryari umubabaro ku baturiye u mujyi wa Goma, mu Burasirazuba bwa RDC.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 21, 2024
in Regional Politics
0
Ijoro ryaraye rikeye ngo ryari umubabaro ku baturiye u mujyi wa Goma, mu Burasirazuba bwa RDC.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ijoro ryaraye rikeye ngo ryari umubabaro ku baturiye u mujyi wa Goma, mu Burasirazuba bwa RDC.

You might also like

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Ni amakuru akomeje gucicikana ku mbugankoranyambaga, avuga ko kubera abajura baraye barasagura amasasu menshi i Goma ijoro ryose ryo kuri uyu wa Kabiri rishira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21/08/2024, Abanye-goma byatumye barara biruka ndetse bakanikanga burinda buca.

Umujyi wa Goma uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, wakunze guhura n’ibibazo by’u mutekano muke ahanini biva ku bajura bibisha intwaro kandi z’ubwoko bwose, ni mu gihe bamwe baza bwitwaje grenade, AK-47, ndetse n’abandi hari ababa bafite imbunda zirimo iza Mashin gun.

Aya makuru avuga ko amasasu yatangiye kuraswa ku mugoroba w’ajoro w’ejo hashize, ndetse aza kongera kumvikana igihe c’isaha z’ijoro ryaraye rikeye ngo nk’igihe c’isaha ya saa tanu na nyuma yazo.

Kandi nk’uko iy’inkuru ibivuga amasasu menshi yavugiye mu duce twa Kasika na Katindo ho muri uyu mujyi wa Goma.

Binavugwa kandi ko abaturage baturiye uyu mujyi wa Goma, bavuga ko bikomeza kuba bibi kurushaho kuko umutekano muke uvugwa mu bice byose by’u mujyi.

Umwe mu banyamakuru baturiye ibyo bice, Rodriguez Katsuva, yashize inyandiko hanze akoresheje imbuga nkoranya mbaga, avuga ko abiba bamena inzugi, bagakomeretsa abaturage bamwe bakubiswe ingumi abandi batewe ibyuma.

Kandi yongeraho ko ubufasha bwa Polisi budahagije.

Ukurikiye Sosiyete sivile muri teritware ya Nyiragongo, Jean Mambo Kawaya, nawe yumvikanye atabaza umuyobozi w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru uyiyobora gisirikare, Major Gen Peter Cirumwami Nkuba nyuma y’uko amasasu yari yarashwe cyane ku mugongo wo ku wa Kabiri agasiga akomerekeje abantu batatu.

Abakomeretse barimo umugore n’abagabo babiri bose barashwe amaguru.

Teritware ya Nyiragongo niyo teritware ipakanye n’umujyi wa Goma.

Uduce twarasiwemo abantu turi mu nkengero z’umujyi wa Goma, muri Grupema ya Munigi nka hitwa Turungu, ubwo ayo masasu yavugaga hari igihe c’isaha ya saa kumi n’ebyeri z’umugoroba wajoro.

Hari na video yashizwe hanze igaragaza abaturage biruka bahunga amasasu, ndetse n’abo bakomeretsemo bamwe aho bahise bajanwa mu bitaro, nk’uko iyi video ibyerekana.

Ibyo byabaye mu gihe, inzego zishinzwe umutekano zari ziheruka gufata ingamba zo guhashya amabandi arimo abasirikare n’abapolisi n’urubyiruko rwa Wazalendo rusanzwe rufasha FARDC kurwanya umutwe wa M23.

Ikibabaje, mu bihe bitandukanye ubuyobozi bwagiye bugaragaza ko abafatirwa mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi i Goma harimo na bamwe mu bashinzwe umutekano.

          MCN.
Tags: GomaUmutekano
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Kwa Tshisekedi barakajwe n'itsinda ry'abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23. Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko yababajwe n'urwego rwa karere ka Afrika y'ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura...

Read moreDetails

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails
Next Post
Hari ibyatangajwe ku itabwa muri yombi ry’uwahoze ari minisitiri w’ubutabera muri RDC.

Hari ibyatangajwe ku itabwa muri yombi ry'uwahoze ari minisitiri w'ubutabera muri RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?