Andi makuru yavuzwe kuri Wazalendo na FDLR, imitwe y’itwaje imbunda ifasha FARDC kurwanya M23.
Imyaka ibaye ibiri haremwe umutwe wa Wazalendo uzwiho gufatanya na FDLR aho iyo mitwe ifasha ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rugamba zihanganyemo n’umutwe wa M23.
Amakuru avuga ko iremwa rya Wazalendo rishingiye ku masezerano y’ubufatanye iyi mitwe y’itwaje imbunda yagiriye mu nama yabereye i Pinga ho muri teritware ya Walikale tariki ya 08 n’iya 9/05/2022.
Ibi bikaba byaremejwe n’impuguke z’umuryango w’Abibumbye n’abari bahagarariye imitwe y’itwaje intwaro itandukanye y’Abanye-Congo ikorera muri Kivu Yaruguru.
Impuguke zemeje ko umutwe wa FDLR ufatwa nk’umufatanyabikorwa wa Wazalendo wari uhagarariwe n’abantu babiri muri iyi nama, igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gihagarariwe n’abofisiye barimo Col Salomon Tokolonga ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’iperereza muri regima ya 3411.
Kubera ubugizi bwa nabi iyi mitwe imaze imyaka myinshi ishinjwa n’ibihano abayobozi bayo bafatiwe n’amahanga, ingabo za RDC zabanje kwifatanya na Wazalendo rwihishwa kugeza mu kwezi kwa Karindwi 2023 ubwo perezida Félix Tshisekedi yashyiraga umukono ku iteka rishyiraho umutwe yahise aha izina rya “La Réserve de L’armée et la defanse.”
Hashingiwe kwiteka, mu kwezi kwa 2023 leta ya Kinshasa yaremye umutwe wa VDP(Le volontaires engagée pour la defanse dela Patrie), kugira ngo biyorohere guhuza ibikorwa byawo n’ingabo za leta. Wari ugizwe na ya mitwe yibumbiye muri Wazalendo.
Ir’itsinda rya Wazalendo rifite abayobozi bakuru bane bose bahawe ipeti rya General.
Guidon Shimiray Muissa wa NDC-NDC-R ari kuruhembe rwa Wazalendo.
Uwagizwe umuyobozi mukuru wa VDP ni Guidon washinzwe NDC-R yashinze uyu mutwe mu 2014 nyuma yo gushwana na Ntabo Ntaberi Sheka wayoboraga NDC(Nduma defense du Congo), bapfa kwikubira amafaranga binjiza.
Imbaraga Guidon afite yazikesheje ubufasha yahawe mu birombe byo muri teritware ya Walikale n’ubwo yahawe n’abasirikare ba leta babarizwa muri Rejima ya 802 n’iya 804 zikorera muri aka gace.
Nyuma yo gushyirwaho impapuro zimuta muri yombi , akurikiranyweho ibyaha birimo kwinjiza abana mu gisirikare no gusambanya abagore kungufu; mu 2021 yishyikirije leta ya Kinshasa, gusa nyuma yararekuwe, asubira muri NDC-R.
Imwe mu ntego nyamukuru Guidon yari afite ubwo yashingaga NDC-R yari akwirukana abarwanyi ba FDLR ku butaka bwa RDC, ndetse bahanganye kenshi, baza guhuzwa na leta y’iki gihugu ubwo batangiraga urugamba rwo kurwanya M23.
Guidon Shimiray Mwissa niwe muyobozi mukuru wa Wazalendo.
Jamvier Karairi Buingo wa APCLS, niwe washinze uyu mutwe ufite ibi bisobanuro Alliance des Patriotes Pour un Congo libre et souvérain) yagizwe umuyobozi ushinzwe ubutasi muri Wazalendo.
APCLS, bwana Karairi abereye umuyobozi ni umutwe ukomoka muri teritware ya Masisi uvuga ko urwanira uburenganzira bw’Abahunde, ku rundi ruhande ugashinjwa ubugizi bwa nabi.
Uyu murwanyi hamwe n’abo ayoboye bigeze gukorana na FDLR, bahujwe n’icengezamatwara ryo kwanga Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi, ndetse mu 2012 no mu 2013 banifanyije n’ingabo za RDC kurwanya umutwe wa M23.
Mu kwezi kwa 06/2023, umuryango w’ubumwe bw’u Burayi wafatiye Karairi ibihano kubera uruhare abarwanyi ba APCLS bagize mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi b’Abanyekongo mu duce turimo Kitshanga na Rubaya, ibindi byaha byatumye bafatigwa ibihano harimo ko bashinjwa gusambanya abagore kungufu.
Janvier Karairi ashinzwe ubutasi muri Wazalendo.
Domi wa Nyatura CMC(Collectif des Mouvements pour le changement) ni umuhuza w’ibikorwa bya Wazalendo, akaba anashinzwe ubutegetsi n’ibikoresho.
Nyatura CMC ni Ihuriro ry’imitwe ya Nyatura ryahanganye igihe kinini na CNC-R ya Guidon, ryifatanyije na FDLR ndetse na CNDRD.
CMC, kimwe n’abafatanyabikorwa barimo FDLR na CNRD bagendera ku ngengabitekerezo yo kwanga Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ubwo EU yafatiraga Domi ibihano mu 2024, yasobanuye ko nk’umuyobozi wa CMC ku rwego rwa gisirikare, yagize uruhare mu bikorwa bibangamira abasivile byakozwe n’uyu mutwe, birimo gushimuta, kwica urubozo, gusambanya abagore n’abakobwa, kwica no gufunga abasivile butemewe.
Dominique Ndaruhutse ashinzwe ubutegetsi n’ibikoresho muri Wazalendo.
Jules Mulumba wa Nyatura CMC
Habyarimana Mbitsemunda Jean Claude uzwi nka Jules Mulumba yagizwe umuvugizi wa Wazalendo. Ndetse kandi asanzwe ari n’umuvugizi wa Nyatura CMC. Imyirondoro ye igaragaza ko yavukiye muri grupema ya Rugari muri teritware ya Rutshuru.
Mulumba yagiye aja kubonana kenshi na perezida Félix Tshisekedi, kendi yagiye atumirwa na Tshisekedi.
Abarwanyi ba Wazalendo bijejwe ko mu gihe bo n’ingabo za RDC bagera ku ntsinzi, bazahindurwa. Abayobozi babo bahabwa umushahara kugira ngo batange umusaruro bitezweho na leta.
MCN.