Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ukraine yatangaje icyo igiye kwereka ibihugu bikomeye muri iyi ntambara irimo n’u Burusiya.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 28, 2024
in Regional Politics
0
Ukraine yatangaje icyo igiye kwereka ibihugu bikomeye muri iyi ntambara irimo n’u Burusiya.
61
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ukraine yatangaje icyo igiye kwereka ibihugu bikomeye muri iyi ntambara irimo n’u Burusiya.

You might also like

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Ni byatangajwe na perezida w’igihugu cya Ukraine, Zelensky, aho
yari mu kiganiro n’abanyamakuru yakoze ku wa Kabiri w’iki Cyumweru avuga ko igihugu cye ko kigiye kwereka Amerika gahunda y’intsinzi.

Muri iki kiganiro perezida Volodymyr Zelensky yasubije ibibazo byinshi.

Yavuze no kugitero cy’abasirikare b’icyo gihugu mu karere ka Kursk ko mu Burusiya kiri muri gahunda y’intsinzi azageza kuri perezida w’Amerika Joe Biden mu kwezi gutaha.

Ubwo yarimo atanga iki kiganiro, Zelensky yavuze ko intego yiyo gahunda ko ariyo kwereka perezida Biden niba gahunda yogukoresha imbunda ziremereye yabahaye bazemererwa kuzikoresha vuba.

Yongeyeho ati: “Kuri bamwe ishobora kumvikana nko kwigererezaho cyane, ariko ni gahunda y’ingenzi kuri twe.” Avuga ko azanayereka abakandida ku mwanya wa perezida bombi bo muri Amerika, Kamala Harris na Donald Trump.

Muri icyo kiganiro kandi, umugaba mukuru w’ingabo za Ukraine, Gen Oleksandr Syrskyi yavuze ko Ukraine ubu igenzura ubuso bwa Kirometero kare 1,294 bw’ubutaka bw’u Burusiya n’imidugudu 100.

Gen Syrskyi yavuze ko Ukraine idashoboka kugumana ubwo butaka kandi ko kimwe mu byatumye igaba icyo gitero kwari ukurangaza abasirikare b’u Burusiya mu gitero cyabo cyo mu Burasirazuba bwa Ukraine. U Burusiya burimo gushaka gufata umujyi wa Pokrvsk, umujyi ihinda cyane urimo na stasiyo ikomeye itegerwamo gariyamoshi.

Perezida Zelensky yanahishuye ko Ukraine iherutse gukora igerageza rya mbere ryagenze neza rya misile yo mu bwoko bwa ‘ballistic.’ yakorewe muri icyo gihugu.

Nubwo Ukraine isanzwe yarakoresheje misile zimwe za ballistic mu kurasa ku Burusiya, yahawe n’Amerika, imaze igihe ikora ku bikoresho bya gisirikare bikorewe imbere mu gihugu, mu kugabanya kugirwa n’imfashanyo y’uburengerazuba bw’isi.

Ariko, kugeza ubu, Ukraine ahanini ishingira ku bikoresho bya gisirikare biva mu mahanga kugira ngo ishobora kurwana n’u Burusiya no gusubiza inyuma ibitero byabwo.

Muri iryo huriro, perezida Zelensky yavuze ko Ukraine yakoresheje zimwe mu ndege z’intambara zo mu bwoko bwa F-16 ziherutse kuhagera zoherejwe n’ibihugu byo mu Burasirazuba, mu rwego rwo gufata zimwe muri za misile, ariko yavuze ko Ukraine izakenera izindi ndege z’intambara.

Mu majoro abiri ashize, u Burusiya bwamishe ibisasu bya misile kuri Ukraine ndetse buyigabaho n’ibitero by’indege nto z’intambara zitajyamo umupilote , byishe abantu benshi, bituma umuriro w’amashanyarazi ubura mu bice byinshi by’igihugu.

Perezida Zelensky yavuze ko ibi bitero nk’ibyo bigaragaza ko u Burusiya budashaka guhagarika intambara, ati: “Iyo bashaka ntabwo bagaba ibitero 230 byo mu kirere.”

Kuva Ukraine yagaba igitero mu kirere cya Kursk, u Burusiya bwumvikanishije ko nta biganiro by’amahoro na bimwe buzagirana na Ukraine.

Ku wa Kabiri, Dmitry Peskov, umuvugizi w’ibiro bya perezida w’u Burusiya, yagize ati: “Ingingo y’ibiganiro kuri ubu ahanini yataye agaciro kayo.”

          MCN.
Tags: GahundaUkraineZelensky
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.

Kwa Tshisekedi barakajwe n'itsinda ry'abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23. Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko yababajwe n'urwego rwa karere ka Afrika y'ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura...

Read moreDetails

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails
Next Post
Ibyavuzwe bishya ku ntambara ya M23 n’ingabo za RDC muri Lubero.

Ibyavuzwe bishya ku ntambara ya M23 n'ingabo za RDC muri Lubero.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?