Ibyangirijwe n’amasasu umusirikare wa FARDC warashe mu Rwanda byamenyekanye.
Hari igihe c’isaha ya saa sita zamanywa yo kuri uyu wa Kane tariki ya 29/08/2024, umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, yarashe amasasu ahagaze ku butaka bwa RDC agahita ayerekeza mu gihugu cy’u Rwanda, aza kugira ibikorwa remezo by’abaturage yangiriza.
Aya masasu yarashwe n’umusirikare wo mu ngabo za FARDC kuri uyu wa Kane, amakuru avuga ko nta muntu yishe cyangwa ngo amukomeretse, usibye ko yasenye inzu y’umuturage.
Aya makuru akomeza avuga ko uy’umusirikare akimara kurasa, bagenzi be bahise bamusubiza inyuma mu rwego rwo ku muhishya.
Muri ako kanya bikimara kuba, inzego z’u mutekano ku ruhande rw’u Rwanda zahise zitangira kubikoraho iperereza, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Bamwe mu baturage baturiye ibice byo ku mupaka, uwo bita Petite Barriere, bavug ko uyu musirikare wa FARDC yarashe amasasu menshi, bikaba byanatumye Abanyarwanda batinya kongera kwambukira kuri uyu mupaka bagana i Goma.
Aba baturage banavuze ko ayo masasu yarashwe yasenye inzu y’umuturage, amena n’ibirahuri by’amadirishya yiyo nzu kandi ko iyo nzu yangiritse cyane.
Usibye ibyo, nta bindi birabashya kumenyekana byangirijwe n’iryo rasa ryakozwe n’umusirikare wo mu ngabo za perezida Félix Tshisekedi wa RDC.
MCN.