Bidasanzwe igihugu cya Sudan ntigicana uwaka n’umuryango w’Abibumbye.
Bikubiye ku kwanga kwa Guverinoma ya Sudan yanze kwakira ingabo z’umuryango w’Abibumbye, zisanzwe zizwi ko izi ngabo zitagira aho zibogamiye aho zari zigiye koherezwa muri icyo gihugu kugira zirinde umutekano w’abasivile bakuwe mu byabo n’intambara iri hagati y’Ingabo z’iki gihugu n’umutwe wa Rapid Support Forces.
Ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru dusoje, minisitiri w’ubabanye n’amahanga wa Sudan yasohoye itangazo rivuga ko Guverinoma y’iki gihugu yanze bidasubirwaho ibyasabwe n’intumwa z’umuryango w’Abibumbye.
Iryo tangazo ryavuga ko komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye, “biciye ukubiri n’inshingano zawo.”
Iy’i minisiteri y’ubanye n’amahanga muri Sudan ikavuga ko komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa muntu mu muryango w’Abibumbye yagombye gushyigikira imbaraga z’igihugu aho kuzana urundi ruhande mu kibazo gihari. Iri tangazo kandi rya maganye ubusabe bw’itsinda ry’impuguke z’umuryango w’Abibumbye zisaba ko yakomanyirizwa kugura imbunda.
Ni nyuma y’uko itsinda ry’impuguke z’umuryango w’Abibumbye ryoherejwe muri Sudan ryari ryatangaje ku wa Gatanu w’iki Cyumweru dusoje ko babonye ibikorwa biteye ubwoba bibangamiye uburenganzira bwa muntu bikorwa n’impande zombi(ingabo za Sudan n’abo bahanganye) z’abashyamiranye mu ntambara ibera muri iki gihugu.
Bavuze ko ibyo babonye bishobora kwita ibyaha by’intambara cyangwa ibyaha byibasiye inyoko muntu. Bahise basaba ko nta kuzuyaza umuryango w’Abibumbye ukwiye kohereza umutwe w’ingabo z’itagira aho zibogamiye ugahabwa inshingano zo kurinda abasivile.
Izi mpuguke z’umuryango w’Abibumbye zarizanavuze ko abasivile bagera kuri miliyoni 8 muri Sudan bakuwe mu byabo, abandi bagera kuri miliyoni 2 bata izabo bahungira mu bihugu bituranye na Sudan.
Kandi ko abandi nabo barenga miliyoni 25 icya kabiri cy’abatuye Sudan bafite ibibazo cy’ibura ry’ibyokurya.
Umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, Tedros Adhanom wari mu ruzinduko muri Sudan muri iki Cyumweru dusoje, yavuze ko urugero rw’ibibazo Abanyasudani bafite bikeneye kwitabwaho mu buryo bwihutirwa, ndetse ko ruteye inkenke kandi nta kirimo gukorwa ngo intambara ibitera ihagarare.
Uyu muyobozi wari wasuye Sudan, yanasabye kandi ko Isi yagira icyo ikora igafasha Sudan ikava muri aka kaga.
MCN.