Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Mu nkengero za Sake havuzwe intambara ikaze, hagati ya m23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
September 12, 2024
in World News
0
Mu nkengero za Sake havuzwe intambara ikaze, hagati ya m23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC.
61
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Mu nkengero za Sake havuzwe intambara ikaze, hagati ya m23 n’ihuriro ry’ingabo za RDC.

You might also like

COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo.

Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego.

U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y’isi.

Ni kuri uyu wa Kane kandi hongeye kuba urugamba rukomeye, aho ihuriro ry’ingabo zirwanirira ubutegetsi bwa Kinshasa zihanganye n’umutwe wa m23 mu bice byo muri Masisi, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice avuga.

Kuva ku cyumweru kugeza uyu munsi, tariki ya 12/09/2024, imirwano hagati y’uruhande rw’umutwe wa m23 na Fardc ifatanije na Wazalendo, Ingabo z’u Burundi ndetse na FDLR irimo kuba.

Uyumunsiho, imirwano yazindutse ibera ku muhanda wa Ndumba, Kashingamutwe no mu nkengero zayo, ho muri Grupema ya Mupfunyi-Shanga, muri Cheferie y’Abahunde muri teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Umuvugizi wa m23 mu bya politiki, yamenyesheje ko iri huriro ry’ingabo zirwanirira ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi ryagabye ibitero mu bice bituwe n’abaturage benshi.

Yagize ati: “Turamenyesha ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 12/09/2024, Ingabo za Leta ya Kinshasa n’abambari bazo, bagabye ibitero mu turere dutuwe cyane muri Ndumba no hafi yaho.”

Yakomeje avuga ko “Ingabo z’impunduramatwara z’Abanyekongo(ARC) zigikomeje gukora inshingano zabo zirimo kurinda no kurwanirira abenegihugu kandi ko babikora mu buryo bw’ubuhanga.”

Ku rundi ruhande, i Mugunga ho mu mujyi wa Goma harashwe ibisasu byo mu bwoko bwa rocket bihitana abantu benshi n’ubwo umubare wabo utaratangazwa n’ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Gusa amakuru y’ibanze avuga ko hoba hapfuye abantu batatu abandi benshi barakomereka. Bivugwa ko ibyo bisasu byatewe n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa.

Imirwano ikomeje mu gihe u Rwanda na Congo Kinshasa bakirimo bareberahamwe uko ibiganiro by’amahoro bya komeza.

Mu kiganiro umuvugizi wa guverinoma ya Kinshasa, Patrick Muyaya aheruka guha igitangazamakuru cya France24, yatangaje ko ibiganiro by’u Rwanda na RDC birimo kuba kandi ko bigamije gusenya burundu umutwe wa FDLR.

Usibye n’ibyo biganiro, impande zombi zikomeje kurwana mu gihe zari mu bihe byagahenge kemeranijweho mu biganiro by’i Luanda. Ni agahenge kari gategekanyijwe ko kagomba gutangira kubahirizwa tariki ya 04/08/2024.

          MCN.
Tags: FardcIntambaraM23Mu nkengero za Sake
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo.

by Bruce Bahanda
June 7, 2025
0
COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo.

COVID-19 yongeye kuvugwa cyane, menya ibyayo. Nyuma y'imyaka irenga itanu icyorezo cya COVID-19 kibayeho, cyongeye kuvugwa cyane kubera ubwoko bushya bw'iyi virusi bwamaze kugaragara mu bihugu byinshi birimo...

Read moreDetails

Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Ibitero by’u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego.

Ibitero by'u Burusiya kuri Ukraine byongeye gukaza umurego. Imirwano yakajije umurego mu bitero bikomeye biri kugabwa mu bice byinshi byo muri Ukraine, aho biri kugabwa n'igisirikare cy'u Burusiya....

Read moreDetails

U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y’isi.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y’isi.

U Burusiya bwavuze ko ibihugu bishobora kwisanga mu ntambara ya gatatu y'isi. Ambasaderi w'u Burusiya mu Bwongereza yashinje iki gihugu kugira uruhare mu bitero bya dones Ukraine iherutse...

Read moreDetails

Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye.

Umuherwe Musk na perezida Trump bari inshuti ibyabo byakomeye. Ubushuti bwari hagati ya Elon Musk na perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump bwarangiye nyuma y'aho uyu...

Read moreDetails

Icyo isi itegereje nyuma y’ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w’u Burusiya.

by Bruce Bahanda
June 6, 2025
0
Icyo isi itegereje nyuma y’ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w’u Burusiya.

Icyo isi itegereje nyuma y'ikiganiro perezida wa Amerika yagiranye na mugenzi we w'u Burusiya. Perezida w'u Burusiya Vradimir Putin yabwiye mugenzi we wa Leta Leta Zunze ubumwe z'Amerika,...

Read moreDetails
Next Post
Hamenyekanye impamvu abakuwe mu byabo bari mu bice bigenzurwa n’ingabo za RDC basabye gusubizwa iyo baje bava.

Hamenyekanye impamvu abakuwe mu byabo bari mu bice bigenzurwa n'ingabo za RDC basabye gusubizwa iyo baje bava.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?