AFC, yasobanuye impamvu intambara bahanganyemo na FARDC ishobora guhindura isura.
Bikubiye mu itangazo ihuriro rya Alliance Fleuve Congo (AFC) ryashize hanze ku munsi w’ejo hashize, tariki ya 12/09/2024, aho iri huriro ryatanze ubusobanuro ko abarwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa barimo n’umutwe wa FDLR urimo abasize bakoze genocide mu Rwanda, bakomeje kugaba ibitero mu baturage, bityo ko bishobora gutuma intambara irushaho gukomera ndetse kandi ngw’ikaba yahindura umurongo.
Kuva ku cyumweru uruhande rw’ingabo za RDC, rwagabye ibitero bikaze ahantu hatandukanye, mu bice byo muri teritware ya Masisi, Rutshuru na Lubero.
Ibitero byarakomeje no mu gitondo cya kare cyo ku wa Kane, aho iri huriro ry’ingabo za RDC rya bigabye mu duce turimo, Bwerimana, Mutwe na Ndumba, ndetse birangira M23 yigaruririye aka gace ka Ndumba gaherereye mu nkengero za Sake muri teritware ya Masisi.
Iri tangazo ry’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo ribarizwamo n’umutwe wa M23, ryavuze kuri ibi bitero byibasira abaturage, maze rishinja ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa ubushotoranyi bukabije.
Itangazo ritangira rivuga riti: “Ubuhuzabikorwa bwa AFC bubabajwe bidasanzwe n’ibitero bikomeje kugabwa mu baturage b’abasivile ndetse no mu birindiro by’ingabo zacu; bigabwe n’uruhande rwa Leta ya Kinshasa.”
Rikomeza rivuga riti: “Rero ibi, biraganisha ku kongerera intambara uburemere, mu gihe hariho ingamba z’abayobozi bo mu karere ndetse n’abafatanya bikorwa mpuzamahanga mu kugarura amahoro mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.”
Iri huriro rya AFC muri iri tangazo, ryakomeje kwerekana ko mu ntambara yabaye ku munsi w’ejo hashize tariki ya 12/09/2024, uruhande bahanganye arirwo rurimo ingabo za FARDC, FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi na SADC, rwateye ibisasu biremereye mu bice bituwemo cyane n’abaturage b’abasivile.
Usibye ibyo, iri tangazo kandi ryagaragaje n’imyirondoro y’abantu batanu bahitanywe n’ibi bitero by’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, barimo umugore wiciwe mu gace kazwi kw’izina rya Bufaransa, n’abandi batatu biciwe muri Bihambwe, n’umugabo wiciwe ahitwa Kisangani.
AFC yasoje ivuga ko ingabo z’u mutwe wa M23 ubarizwa muri iri huriro, uzakomeza gucungira umutekano abasivile bari mu bice ugenzura, ndetse kandi ko biteguye guhangana bikomeye n’ibitero byose by’umwanzi.
MCN.