Hagaragajwe impamvu bari gutakamba ngo Wazalendo binjizwe mu nzego z’umutekano muri RDC.
Umudepite wo muri teritware ya Walikale, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa RDC, Willy Mishiki niwe uri gusaba ubutegetsi bwa Kinshasa gukora ibishoboka abarwanyi ba Wazalendo bagashyigwa mu ngabo za FARDC, Polisi y’igihugu ndetse no mu nzego z’ubutasi.
Nibyo yavugiye mu kiganiro aheruka kugirana n’abanyamakuru, i Kinshasa ku ya 14/09/2024, depite Willy Mishiki yasobanuye ko kwishyira hamwe ku buyobozi bumwe kandi bwunze ubumwe bishobora kugabanya ihohoterwa rikorerwa abaturage mu Burasirazuba bw’iki gihugu kandi ababirinyuma usanga ari abagize itsinda rya Wazalendo.
Avuga ko kwinjiza Wazalendo mu nzego z’umutekano bishobora kuzatanga umutekano muturere tumwe na tumwe tugize intara ya Kivu Yaruguru.
Willy Mishiki ni umudepite ku rwego rw’igihugu, yatorewe muri teritware ya Walikale ho mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Yanagaragaje kandi ko Leta ikwiye kwihutira gutanga amahugurwa mu mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwa muntu n’uburenganzira bwa muntu ku ba Wazalendo.
Yagize ati: “Turatekereza ko tugomba kwinjiza Abawazalendo muri FARDC, PNC no mu rwego rw’ubutasi, tukagira ubuyobozi bumwe, kandi aho, ntituzongera kuvuga abakorerabushake bashinzwe kurengera igihugu. Ahubwo tuzavuga FARDC. Akarusho Abawazalendo bafite ni uko bamaze gutozwa mu gisirikare, barwanira kugumana amasambu ya ba sekuruza kandi bihagazeho none icyo bakeneye ubu ni ukubaha amahugurwa yihuse ku mategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu n’uburenganzira bwa muntu bigomba kubahwa. Uyu munsi, nk’urugero, Abawazalendo ntabwo bahembwa, bihemba ubwabo binyuze munzira zabo bishyiriheho.”
Abawazalendo baturutse mu mitwe yitwaje intwaro ya Maï Maï yo mu Burasirazuba bwa RDC, biyise irizina nyuma y’uko bari bamaze kwihuza mu rwego rwo gushyigikira ingabo za FARDC mu rugamba zihanganyemo n’umutwe wa M23 muri za teritware za Lubero, Rutshuru, Masisi na Nyiragongo.
Izina Wazalendo bisobanura gukunda igihugu. Bazwi kandi nk’abakorera bushake mu kurengera igihugu.
Ariko bashinjwa kuba inyuma y’ubwicanyi bukorerwa abasivile i Goma n’ahandi nko muri Kivu y’Amajy’epfo. Nk’uko bizwi nta munsi w’ubusa urenga aba Wazalendo batamenye amaraso y’umuntu cyangwa ngo bagire uwo bambura.
MCN.