Ingabo z’umuryango w’Abibumbye muri RDC zagize ibindi zisabwa bikomeye.
Umunyamabanga mukuru w’ungirije w’umuryango w’Abibumbye ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro muri Loni, Jean-Pierre Lacroix, mu ruzinduko arimo muri RDC yasabye ingabo z’u muryango w’Abibumbye gufatanya na FARDC ndetse n’ingabo za SADC mu kurinda abasivile no kugarura amahoro muri ibyo bice.
Uru ruzinduko uyu mutegetsi yarutangiye ku wa gatatu tariki ya 18/09/2024, akaba yaranasuye ingabo za Monusco ziri ahitwa Mubambiro, hafi ya Sake , mu Burengerazuba bw’u mujyi wa Goma.
Yahumurije aba bashinzwe kubungabunga amahoro n’umutekano anabashishikariza kugira uruhare rusesuye mu nshingano zabo zo kurinda abasivili, asaba iz’i ngabo z’umuryango w’Abibumbye gufatanya n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ( FARDC) ndetse n’ingabo za SADC zoherejwe mu butumwa bwiswe SAMIDRC.
Ni ubutumwa bwafashwe na bamwe mu bakurikiranira hafi umutekano wo mu karere nk’uhamagarira byeruye Monusco kwinjira mu mirwano FARDC ihanganyemo n’umutwe wa M23.
Amakuru avuga ko uyu mutegetsi ko yashimangiye ibyo avuga ko yiyemeza gufasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu kugiha ibikenewe ngo bakore akazi neza no gukemura izindi mbogamizi bafite.
Aha, yasuye kandi ibigo bitandukanye by’ingabo ndetse n’icyumba cyo kubagiramo abarwayi kiyobowe n’ingabo za Malawi.
Iki cyumba cyubatswe mu mezi abiri ashize, cyita ku bakomeretse mu ntambara, cyane cyane abasivili n’abasirikare ba leta ya Kinshasa.
Muri icyo kigo niho abakomeretse babanza guhabwa ubutabazi bw’ibanze mbere yo kwimurwa i Goma. Lacroix yagaragaje icyizere abasirikare ba Loni baha abasivil muri kariya gace bavuga ko kabangamiwe n’inyeshamba za m23.
Yashimiye ingabo za MONUSCO ku bikorwa byazo, nubwo ibintu bitoroshye.
Yagize ati: “Dufite ubutumwa bugamije kurengera abaturage. Muri ako karere hari urujya n’uruza rw’abantu bavanwa mu byabo. Nizera ko tugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo tubigereho nubwo bitoroshye. Abaturage bafite abafatanyabikorwa, barimo MONUSCO, bakora ibishoboka byose kugira ngo bagabanye imibabaro yabo, babarinde, ariko kandi bazane amahoro.”
MCN.