Byinshi wa menya ku bihano Tshisekedi yasabiye u Rwanda.
Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu ijambo yagejeje ku nama igira iya 79 y’inteko rusange ya LONI, yasabye ko u Rwanda rwafatirwa ibihano.
Iri jambo Tshisekedi yarigejeje kur’iyi nteko rusange y’umuryango w’Abibumbye, ku munsi w’ejo tariki ya 25/09/2024, aho icyicaro cy’ibi biganiro cyari i New York muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika, yongera gushinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23.
Umutwe wa M23 umaze imyaka itatu urwanira mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, uvuga ko urwanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda.
Tshisekedi muri iyi nama yasabye amahanga gufatira u Rwanda ibihano byihariye, ibyo yise “Sanctions ciblées.”
Ibihano nk’ibi ubusanzwe biba birimo nko gufatira igihugu imitungo irimo iyo mu rwego rw’imari, kubuzwa kugura imbunda no kubuzwa gukorera ingendo mu mahanga kuri bamwe mu bategetsi bo hejuru mu gihugu.
Yanashinje kandi u Rwanda ‘ubushotoranyi rwihishe muri m23.’
Leta ya Kigali ibyo irabihakana, ariko na yo yakomeje gushinja ubutegetsi bwa Kinshasa kuba bukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ikirego cyagiye kigarukwaho n’inzobere zo muri LONI.
Bwana Tshisekedi yanagaragaje ko intambara ibera mu Burasirazuba bw’iki gihugu cye, yateje amakuba menshi ku baturage, ituma abaturage bagera kuri miliyoni zirindwi bata Ingo zabo bahungira mu bindi bihugu no mu bindi bice by’imbere mu gihugu.
Tshisekedi kandi yagaragaje ko ashyigikiye ibiganiro by’i Luanda, hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa, ariko ko u Rwanda rugomba kuvana ingabo zabwo ku butaka bwa RDC.
Yavuze kandi ko igihugu cye gishaka kugera ku mahoro nyayo, kandi ko byaba byiza mu gihe imitwe y’itwaje imbunda yakwamburwa intwaro bagasubizwa mu buzima busanzwe.
Umwaka ushize w’2023, umugaba w’ingabo za M23, General Sultan Makenga yavuze ko ibyo kwamburwa intwaro bitabareba kandi ko ikibazo cya M23 kigomba gukemuka vuba binyuze mu biganiro bya politiki.
MCN.