Ibyimbitse ku gitero Iran yaraye igabye kuri Israel.
Igitero Iran yaraye igabye kuri Israel ku mugoroba wo ku itariki ya 01/10/2024, yakoresheje ibisasu byo mu bwoko bwa Misille Ballistic birenga 180, kandi ikigaba mu gihe ibi Bihugu byombi byari bigize iminsi birebana ayingwe, nyuma y’uko Israel yari yishe irashe abakuru b’umutwe wa Hezbollah uterwa inkunga n’iki gihugu cya Iran.
Ni igitero cyasize minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu avuze ko Iran igiye kubona akaga, bigatekerezwa ko iyi ntambara yo mu burasirazuba bwo hagati y’aba igiye gukomera kurushaho.
Iran yagabye iki gitero ihita inatangaza ko yagikoze mu rwego rwo guhorera abarwanyi bakomeye b’umutwe wa Hezbollah baguye mu bitero igisirikare cya Israel cyagabye ku butaka bwayo, byanaguyemo n’umuyobozi mukuru w’uyu mutwe wa Hezbollah, Hassan Nasrallah harimo n’abandi bishwe mbere barimo na Ismail Haniyeh wari umuyobozi mukuru mu bya politiki mu mutwe wa Hamas nawo usanzwe ukorana byahafi n’uyu wa Hezbollah.
Iki gitero Iran yagabye kuri Israel ni cyo cya mbere gikomeye Iran yagabye kuri Israel kuva ibi Bihugu byombi byagirana amakimbirane ashingiye ku kuba Iran ishigikiye umutwe wa Hezbollah na Hamas, imaze igihe ihanganye na Israel.
Gusa amakuru yagiye atangwa n’uruhande rwa Leta ya Israel, avuga ko ibisasu Iran yagabye ku gihugu cyabo, ibyinshi byashwanyagurijwe mu kirere, ndetse binagabanyirizwa ubukana n’igisirikare cya Leta Zunze ubumwe z’Amerika n’ibindi Bihugu bishyigikiye Israel.
Nk’uko byavuzwe, ibi bisasu byari bigambiriye kurasa ku biro bikuru by’ikigo cy’ubutasi cya Israel (Mossad) no ku mashami abiri yacyo.
Igisirikare cya Iran cyatangaje kandi ko iki gitero cyari kigambiriye guha isomo rikomeye Leta ya Israel kandi ko mu gihe Israel yogira icyo ikoze ngo yihore izabona ibyago bikomeye kuruta ibi bya none.
Mu nama y’umutekano yayobowe na Netanyahu yabwiye abayitabiriye ko “Iran itazi ubudahangagwa Israel ihorana bwo kwirinda ndetse n’imbara bashyira mu guhangana n’abanzi babo.”
Netanyahu yanavuze ko iki gitero cya Iran ari intsinzi ikomeye kuri Israel kandi ko Iran igiye guhura na kaga gakomeye kandi ko bizayimerera nka Gaza na Liban. Yagize ati: “Uzatugabaho igitero wese, natwe tuzakimugabaho.”
MCN.