Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Religion

Umuhanzi w’indirimbo za gospal, Israel Mbonyi yongeye gukora amateka.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
October 16, 2024
in Religion
0
Umuhanzi w’indirimbo  za gospal, Israel Mbonyi yongeye gukora amateka.
97
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umuhanzi w’indirimbo za gospal, Israel Mbonyi yongeye gukora amateka.

You might also like

Na we wemera ko ibi byaje mu nsengero zari zikwiye gusengerwamo Imana gusa?

Uvira ngo bazakubitwa nabi bahunge, umuhanuzi ibyo yeretswe.

Ibyo wa menya kuri Kofi ukoze amateka mu gucuranga injyana y’igisirimba.

Umuhanzi Israel Mbonyi uvuka i Mulenge akaba afite ubwenegihugu bw’u Rwanda yaciye agahigo ko kuba umuhanzi nyarwanda wa mbere ukurikiranwa cyane ku rubuga rwa YouTube.

Mu busanzwe byari bizwi ko Meddy ariwe muhanzi ukurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda ku rubuga YouTube hanyuma Israel Mbonyi akaza ku mwanya wa kabiri.

Ariko nk’uko biri kuri ubu, izo mbuga zagaragaje ko Israel Mbonyi yamaze guca kuri Meddy aba umuhanzi wa mbere ukurikiranwa cyane aho magingo aya akurikiranwa n’abarenga 1,440,000 mu gihe Meddy we akurikiranwa n’ababarirwa muri 1,430,000.

Israel Mbonyi ni umuhanzi watangiye gushyira ibihangano bye hanze ubwo yari hanze y’u Rwanda kuko yabikoreye mu gihugu cy’u Buhinde aho yari yaragiye gukomereza amashuri ye. Kuva icyo gihe kugeza ubu afite indirimbo ziri gukora ku mitima yabenshi. Indirimbo ze zatangiye kuja hanze mu mwaka w’ 2011.

Gusa, nk’uko ubwiwe yagiye abiganiriza ibitangazamakuru bitandukanye yagaragazaga ko nawe ubwiwe byamutunguye cyane kuba indirimbo ze zarakunzwe cyane, avuga ko nta nimbaraga nyinshi yabishyiragamo, ariko akabishimira Imana.

Ubwo yahabwaga igihembo cya “Groove awards ya Best Diaspora,” bwa mbere, yagize ati: “Natunguwe no kubwirwa ko nahawe Groove awards ya Best Diaspora, ntungurwa n’ukuntu izi ndirimbo zakunzwe cyane, bitandukanye nahantu twazikoreye n’uburyo twazikoze. Ntabunyamwuga bwarimo rwose.”

Icyo gihe yarazwi ku ndirimbo ya “Uri number One, Yankuyeho urubanza, Kumigezi, Ndanyuzwe, Nzibyo nibwira, Kumusaraba, ndetse na Hari impamvu.” Avuga ko uwa mufashije kuzishyira hanze, ubwo yari mu Buhinde ni Higiro kandi ko yarishyize hanze akoresheje ikorana buhanga riciriritse, gusa nyuma yaje kongera kuzikora akoresheje ikorana buhanga rigezweho.

Uyu muririmbyi Israel Mbonyi yavutse tariki 20/05/1992, avukira mu duce two muri grupema ya Bijombo, mu misozi miremire y’Imulenge muri Kivu y’Amajy’epfo mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ahagana mu mwaka w’ 1997 nibwo Israel Mbonyi n’ababyeyi be bageze mu Rwanda. Mbonyi nk’umukrisitu yabarizwaga mu itorero rya Restoration Church kwa Apostle Masasu.

Yagiye aba muri Korali zitandukanye akanazicurangira kuko yarazi gucuranga cyane guitar, yabaye nko muri Korali yitwa intumwa za Yesu, Group de Lounge aho yize ku ishuri ryisumbuye, ndetse kandi yaje kuba no mu rindi tsinda ryitwa Amani.

Mbonyi ubwe yavuze ko icyo gihe yabaga mu ma Korali yahimbaga indirimbo kuko yazirotaga, yarangiza akaziha abandi ariko yari ataragira amahirwe yo gutera kuko yabaga ari gucuranga. Nubwo yagendaga anyura mu bigoranye ariko ntibyabujije ko aza kuba umuririmbyi wikirangirire ndetse kuri ubu akaba yamaze guhiga abandi bose bo mu Rwanda.

             MCN.
Tags: Gukora amatekaIsrael MbonyiYongeye
Share39Tweet24Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Na we wemera ko ibi byaje mu nsengero zari zikwiye gusengerwamo Imana gusa?

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Na we wemera ko ibi byaje mu nsengero zari zikwiye gusengerwamo Imana gusa?

Na we wemera ko ibi byaje mu nsengero zari zikwiye gusengerwamo Imana gusa? Kuri ubu benshi bibaza kuri iki kibazo, aho kuri ubu aho kugira ngo insengero zibe...

Read moreDetails

Uvira ngo bazakubitwa nabi bahunge, umuhanuzi ibyo yeretswe.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Kera kabaye, i Kinshasa bafunze abasirikare bayo ba ba-jenerali benshi.

Uvira ngo bazakubitwa nabi bahunge, umuhanuzi ibyo yeretswe. Umwe mu bahanuzi baherereye muri teritware ya Walungu muri Kivu y'Amajyepfo, yavuze ko ingabo za Congo n'iz'u Burundi zizakubitwa nabi...

Read moreDetails

Ibyo wa menya kuri Kofi ukoze amateka mu gucuranga injyana y’igisirimba.

by Bruce Bahanda
June 1, 2025
0
Ibyo wa menya kuri Kofi ukoze amateka mu gucuranga injyana y’igisirimba.

Kofi akoze amateka mu gucuranga injyana y'igisirimba. Kofi uwo bamwe bakunze kwita Joshua, umucuranzi uri mubakunzwe cyane muri iki gihe mu matorero y'Abanyamulenge yo muri Uganda no ku...

Read moreDetails

Babwiwe ibibateye ubwoba ku Ndondo ya Bijombo.

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
0
Babwiwe ibibateye ubwoba ku Ndondo ya Bijombo.

Babwiwe ibibateye ubwoba ku Ndondo ya Bijombo. Umwe mu bahanuzi bakomeye ku Ndondo ya Bijombo muri Kivu y'Amajyepfo, yabwiye Abanye-Ndondo ubuhanuzi budasanzwe bubateye ubwoba. Mu cyumweru gishize ni...

Read moreDetails

Icyo Umushumba yavuze kuri Pentecost iyo abakristo bizihiza nyuma ya Pasika.

by Bruce Bahanda
May 25, 2025
0
Icyo Umushumba yavuze kuri Pentecost iyo abakristo bizihiza nyuma ya Pasika.

Icyo Umushumba yavuze kuri Pentecost iyo abakristo bizihiza nyuma ya Pasika. Umushumba w'itorero rya All National Assembly of God, Reverend Misigaro Bizimana, yavuze ko igiterane cya Pentecost icyo...

Read moreDetails
Next Post
U Rwanda rwahishyuye ibyo rubona kuri RDC kubyo kurandura FDLR.

U Rwanda rwahishyuye ibyo rubona kuri RDC kubyo kurandura FDLR.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?