U Rwanda rwahishyuye ibyo rubona kuri RDC kubyo kurandura FDLR.
Leta ya Kigali yahishyuye ko ikomeje kugaragarizwa ibimenyetso bishimangira ubushake buke Guverinoma ya Kinshasa bwo ku rwanya umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Ibi byatangajwe mu kiganiro minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yagiranye na RBA, aho yavuze ko ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) zihuje n’uyu mutwe wa FDLR ndetse ngo hakaba hari ibikorwa iz’i ngabo zikora byanyirarureshwa byo ku wurwanya, bityo u Rwanda rukaba rufitiye icyizere gike uriya mu gambi RDC yari yihaye wo ku randura uwo mutwe.
Yavuze ko u Rwanda rwizera ko rufite inyungu nini mu kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, ariko bidashobora kugerwaho mu gihe FDLR icyidegembya muri iki gihugu cya RDC.
Yagize ati: “Kuba icyizere ari gikeya ntabwo bivuze ko nta kizakorwa. Rwose twakwishima ari uko tubonye RDC na FARDC batunyomoje hakagira igikorwa, ariko ubungubu icyizere ni gike kubera ko tubazi. Tuzi neza ibyakozwe mu bihe bishize, ariko tukaba twizere ko uko byagenda kose kugira ngo ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Congo gikemuke ari uko izi nyeshamba zakoze genocide zarandurwa burundu muri kariya karere k’iburasirazuba bwa RDC.”
Yemeje ko u Rwanda ruzakomeza kwitabira ibiganiro by’i Luanda muri Angola bigamije kureba uko umwuka mubi hagati y’u Rwanda na Congo warangira burundu.
Gusa, avuga ko u Rwanda rutewe impungenge n’uko Repubulika ya demokarasi ya Congo itavugisha ukuri ku byaganiriweho mu biganiro ndetse no kugaragaza ubushake buke bwo gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho n’impande zombi zibifashijwe n’umuhuza ari we Leta ya Angola.
Imwe mu mpamvu ituma u Rwanda rutemera ko RDC yarandura umutwe wa FDLR ngo ni uko uwo mutwe witabira inama zo kuyirwanya ziba zakozwe n’abayobozi ba Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Nduhungirehe yanakomoje ku gihe impuguke zari i Luanda zimaze kumvikana kuri gahunda yo kurwanya FDLR tariki ya 07/08/2024, hanyuma ku itariki ya 12/08/2024 u Rwanda rukabona amakuru avuga ko habaye inama hagati y’ubuyobozi bwa FARDC n’ubuyobozi bwa FDLR muri Kivu Yaruguru.
Nduhungirehe ati: “Ni ukuvuga ko ibyo bari basinye bakabishyira ku ruhande, bakikomereza imikoranire yabo. N’ukwezi gushyize na bwo habaye ikintu kijya gusa nk’icyo, aho habaye operation ya nyirarureshwa y’ingabo za RDC yo kurwanya FDLR kandi bababwiye mbere, hari n’amatsinda atagize icyo avuze.
Mu nama yabaye mu Cyumweru gishize, ba minisitiri batatu bemeranyije ibintu bitatu byigenzi birimo gukomeza gahunda yo guhagarika intambara yashyizweho umukono tariki ya 04/08/2024 impande bireba zikayubahiriza, gukomeza umugambi uhuriweho wo ku rwanya umutwe wa FDLR no kuvanaho zimwe mu ngamba z’u Rwanda zo kurinda umutekano warwo.
Muri iyi nama, gahunda yateguwe n’impuguke yatewe utwatsi na Repubulika ya demokarasi ya Congo yahise izana gahunda yayo itandukanye n’ibyaganiriweho. Kubera amateka yo kwivuguruza, kuvuga ibinyoma no kutagira uruhande bahagararamo, u Rwanda rwasabye ko habanza hakaboneka ibikorwa bifatika biruha icyizere ko FDLR iri kurandurwa atari ibya nyirarureshwa.
Leta ya Angola yahawe itariki ya 26/10/2024 kugira ngo ibe yumvise impande zombi hanyuma itegure iyo nyandiko, noneho tariki 30/10/2024 inonosorwe n’impuguke mu by’iperereza no mu bya gisirikare mbere yo kongera gushyikirizwa inama y’abaminisitiri.
Bizwi ko inama ya mbere y’abaminisitiri yabaye tariki ya 12/03/2024, minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe akaba yashimangiye ko inama za mbere zitagiye zitanga umusaruro bitewe n’amananiza ya Congo Kinshasa ngo kuko ishyira hanze ibitakabaye bishyirwa hanze kandi na byo bikavugwa mu buryo buhabanye n’ibyemejwe.
Yashimangiye ko u Rwanda rwiyemeje guharanira amahoro uko bizagenda kose kandi ko rwiteguye kwitabira ubutumire bwose bugamije gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Nduhungirehe muri iki kiganiro yarangije ashimira igihugu cya Angola kuba gikomeje ukudacika intege, hubwo rugashyira imbaraga mu buhuza ngo nubwo haba hari imbogamizi zirimo no guhagarika ibyemejwe nk’ibyabaye ku ya 14/09/2024 ubwo nta mwanzuro wagezweho kubera guhagarika ibyari byemejwe.
MCN.