• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home sport & entertainment

I Mwenga, barindwi barimo na Chef bishwe nabo bikekwa kwari Red-Tabara.

minebwenews by minebwenews
October 23, 2024
in sport & entertainment
0
I Mwenga, barindwi barimo na Chef bishwe nabo bikekwa kwari Red-Tabara.
82
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Barindwi barimo na Chef bishwe nabo bikekwa kwari Red-Tabara.

You might also like

Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina

Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze.

Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze.

Abantu barindwi bo mu bwoko bw’Ababembe bo mu gace ka Kabeluka mu misozi ya teritware ya Mwenga, nibo bishwe barashwe n’abo bivugwa kwari Red-Tabara mu gihe Chef w’uwo muhana we yafashwe amatekwa, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Umuhana wa Kabeluka uherereye muri Grupema ya Basimunyaka, ahazwi nka Itombwe Forêt, muri teritware ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo mu Gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Minembwe Capital News yamenye ko aba baturage bo mu bwoko bw’Ababembe bishwe bazira ko baranze ibice abarwanyi ba Red Tabara baherereyemo.

Ni mu gihe abarwanyi bo muri uyu mutwe wa Red-Tabara bagize igihe bahigwa bukware n’ingabo z’u Burundi zo mu mutwe wa TAFOC zisanzwe zikorana n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC. Mu Cyumweru gishize habaye imirwano ikaze yo kwirukana aba barwanyi muri Mibunda, aho bari barahungiye bava i Lulenge nyuma y’uko mu kwezi kwa 6 uyu mwaka habaye gusubiranamo hagati y’uyu mutwe wa Red-Tabara n’abarwanyi ba Maï Maï bari bamaranye imyaka irenga itanu bafatanya mu gusenyera Abanyamulenge.

Iyi mirwano byarangiye isenyaguye ibirindiro byose by’uyu mutwe byari mu bice byo mu Mibunda, ndetse aba barwanyi baza guhungira mw’ishyamba rya Rungurungu riherereye mu majyepfo ashyira uburenganzuba bwaka gace ka Mibunda ko muri teritware ya Mwenga.

Sibyo gusa, kuko nyuma y’uko aba barwanyi bishe abo basivile 7 bakajana na Chef w’uwo muhana wa Kabeluka amatekwa, ingabo z’u Burundi kubufatanye n’ingabo za RDC bagabye igitero gikaze ku nyeshamba za Red-Tabara. Amakuru avuga ko kumunsi w’ejo hashize muri ibyo bice hiriwe imirwano ikomeye aho yatangiye isaha z’igitondo igeza isaha z’umugoroba wajoro.

Kimweho nubwo bivugwa ko imirwano ikaze, ariko ku mpande zombi kumenya abapfuye cyangwa abakomeretse biracyagoye kuko barwanira mu mashyamba.

Kugeza ubu impande zombi ziracyarebana ayingwe. Uruhande rwa Red-Tabara ruri mw’ishyamba rwagati rya Rungurungu naho ingabo z’u Burundi na FARDC bari mu nkengero ziryo shyamba ku misozi irihanamiye.

          MCN.
Tags: BarindwiBishweKabelukaRed-Tabara
Share33Tweet21Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina

Congo yungutse umukinnyi mpuzamahanga wa natangiye gukina Aaron Wan-Bissaka, myugariro akina ku ruhande rw’iburyo, yigeze guhura n’uruhererekane rw’imbogamizi mu gufata umwanzuro w’igihugu azakinira. Nubwo yari asanzwe akomoka mu...

Read moreDetails

Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze.

Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze. Umukino wa nyuma wa CHAN 2024 wabereye kuri Moi International Sports Centre i Nairobi, tariki ya 30 zukwezi kwa munani...

Read moreDetails

Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze.

Aho transfer ya Liverpool na Isak igeze. Liverpool iri mu biganiro bya nyuma kugira ngo isinyishe rutahizamu w’Umunyasuwede Alexander Isak ukinira Newcastle United, mu masezerano ashobora kuba manini...

Read moreDetails

The Ben mu rugendo rudasanzwe rwo kuzenguruka u Burayi.

by minebwenews
August 29, 2025
0
The Ben mu rugendo rudasanzwe rwo kuzenguruka u Burayi.

The Ben mu rugendo rwokuzenguruka u Burayi. Umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben, wamamaye mu ndirimbo z’urukundo n’izihuza abakunzi b’umuziki w’iwacu n’uw’isi yose, yatangaje gahunda y’urugendo rw’ibitaramo mu burayi mu...

Read moreDetails

Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe.

by minebwenews
August 27, 2025
0
Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe.

Umunye-Congo Wissa yavuze impamvu yifuza gukomereza mu yindi kipe. Umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunye-Congo, Yoane Wissa, arifuza kwimukira mu ikipe nshya nyuma y’imyaka myinshi akina muri Brentford. Wissa, wavukiye...

Read moreDetails
Next Post
Byinshi wa menya ku bubi bw’ikinyobwa cya Coca Cola.

Byinshi wa menya ku bubi bw'ikinyobwa cya Coca Cola.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?