Undi musirikare muri RDC uri mubari batangiye kubaka izina, yatorotse.
Ni umusirikare wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), ufite ipeti rya Captain, niwe watorotse igisirikare cy’iki gihugu nyuma yokugaya imiyoborere yacyo.
Uyu musirikare azwi ku mazina ya Joseph Nyembo, avuka mu cyahoze cyitwa Katanga, mu bice bya Lubumbashi. Akaba ari umukwe w’Abanyamulenge, aho yashatse umukobwa wabo, uvuka mu murara w’Abaheto.
Imyaka myinshi yagiye akorera akazi ke ka gisirikare mu misozi miremire y’Imulenge, mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Captain Joseph Nyembo, usibye kuba yarashatse umukobwa w’Umunyamulenge anakorera igihe kirekire mu karere k’i Mulenge, ababanye nawe ba bwiye Minembwe.Com ko avuga n’ururimi rw’ikinyarwanda ndetse n’igiswahili cyane.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 24/10/2024, nibwo amakuru yamenyekanye ko Captain Nyembo yacitse igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ya mbuka imipaka y’iki gihugu.
Aya makuru anavuga ko uyu musirikare ko yaba yaragiye kw’ifatikanya n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Kimwe cyo, umusirikare wa FARDC wavuganye na Minembwe.Com, ariko asaba ko amazina ye adatangazwa, yahamije ko amakuru y’uyu musirikare yayaherutse akimara kwambuka umupaka wa Rusizi, kandi ko yari afite kubanza kuja Uganda akabona kwambuka i Bunagana ku cyicaro gikuru cya politiki cy’umutwe wa M23/AFC.
Captain Joseph Nyembo yacitse igisirikare cya Leta ya Kinshasa, avuye muri Regima ifite icyicaro gikuru i Luningu ho muri teritware ya Uvira. Yari asanzwe ari S2 w’ungirije muri iyi regima.
Mu byatumye atoroka iki gisirikare cya FARDC, twabwiwe ko yagiye atotezwa cyane, azira kuba avugana kenshi n’Abanyamulenge bazwiho ko bagambanirwa mu Burasirazuba bwa RDC bakicwa, abatishwe bagafungwa, ikindi n’uko avuga ururimi rwabo(ikinyamulenge), ndetse ahagana mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka, Nyembo yafunzwe iminsi irenga 30, afungiwe kuri Bureau 2 ya sector ya Uvira.
Kuba Captain Nyembo yaratorotse igisirikare cya RDC, si igicyitsi, kuko abamaze ku gitoroka n’ibenshi cyane, ndetse harimo n’abafite amapeti yo hejuru, nka Col Makanika wagitorotse ahagana mu mwaka w’ 2019, Col Sematama n’abandi benshi. Abenshi muraba bagitorotse kubera kugaya imiyoborere yacyo mibi irimo kuba iki gisirikare gikorana byahafi n’imitwe yitwaje imbunda izwiho kwica abasivile no kunyaga ibyabaturage, nka FDLR yirirwa yica abavuga ururimi rw’ikinyarwanda na Maï Maï inyaga Inka z’Abanyamulenge ikanabasenyera udasize kubica.