Ibyo guhohotera Abanyamulenge mu Minembwe byongeye gufata indi ntera.
Abandi Banyamulenge babiri bafunzwe bazira ubusa, kuko batawe muri yombi bakekwaho gushyigikira Twirwaneho, itsinda ry’Abanyamulenge rirwanirira ubwoko bwabo kuvaho Maï Maï kubufasha bw’Ingabo za FARDC itangiye kubagabaho ibitero mu 2017.
Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru turimo dusoza, ingabo za FARDC zo muri brigade ya 21 ifite icyicaro muri centre ya Minembwe yataye muri yombi uwitwa Mutware mwene Manutsi n’umuhungu wa Sositene wahoze ayoboye ANR mu misozi miremire y’Imulenge, nawe umaze igihe afungiwe i Kinshasa.
Amakuru yukuri MCN yamaze kwakira avuga ko Mutware na mwene Sositene bafashwe isaha zitandatu z’ijoro, bafatirwa muri Hotel ya Sositene iherereye muri centre ya Minembwe.
Ubuhamya twahawe buvuga ko bwana Mutware ni uwo mu mahana wa Muliza, yafashwe nyuma y’uko yari yabonye ko yiririje muri centre aza gufata umwanzuro wo kurara muri Hotel yo kwa Sositene.
Ubuhamya bugira buti: “Njyewe twariririrwanye muri centre bigeze ku mugoroba aja kurara kuri Hotel yo kwa Sositene, bigeze saa sita z’ijoro bamuta muri yombi. Afunganwe na mwene Sositene.”
Aba bombi bafunzwe mu gihe muri casho y’iyi brigade hari havuyemo undi muhungu wahoraga akora akazi ku bumotari, nawe wari wafunzwe azira ubusa. Mu kumufunguza hatanzwe amafaranga menshi.
Bamwe muri aba Banyamulenge banavuga ko FARDC iri mu Minembwe mu gufunga abaturage babisanzemo ubutunzi ngo kuko bafungurwa habanje gutangwa amafaranga atagira ukwangana.
Umusaza uheruka gufungwa uzwi ku mazina ya Zakayo, wari wafunzwe azira drone y’izi ngabo yaburiwe irengero yafunguwe habanje gutangwa amafaranga angana na $500.
Ubuhamya bukomeza bugira buti: “Ibibazo biraha mu Minembwe n’uko abantu bakomeje gufungirwa ubusa! Nukuvuga ko nta munsi w’ubusa iriya casho irara nta muntu uyifungiwemo. Ntibishoboka! Kandi Igitangaje nta we FARDC ishakaho impamvu ngo iyibure. Menya ko Umunyamulenge yabaye ikibazo muri iki gihugu.”
Uyu watangaga ubuhamya, yanavuze ko ikibazo cya Maï Maï gisa nicyarangiye kuko Twirwaneho yarayirwanyije isigara isa nitagifite imbaraga, ariko kuri ubu Abanyamulenge mu Minembwe ikibazo basigaranye n’ingabo z’iki gihugu (FARDC).
Ibi bikomeje kuba mu gihe mu bice byose bigize Komine ya Minembwe, hari agahenge ka mahoro ni mu gihe ibitero bya Maï Maï biheruka mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Kiriya gihugu nimana gusa izakirindiramo abantu si non iyi reta nayo izamara abanyagihugu bacyo. Mana tabara ubwoko bwawe.