Havuzwe ibikomeje kugayisha igisirikare cya FARDC, nyuma y’ibyo bakoreye ku Ndondo.
Abasirikare ba Guverinoma ya Kinshasa, bakorera mu bice byo ku Ndondo basubiranyemo kubera ubusinzi, abarimo ufite ipeti rya Captain araraswa ukuboko igupfwa rirajanjagurika mu gihe undi warashwe mugituza bivugwa ko yaba yahasize ubuzima.
I Ndondo ni agace ka gize imihana y’Abanyamulenge iherereye muri grupema ya Bijombo ho muri teritware ya Uvira, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Umuhana icyo gikorwa kigayitse abasirikare ba FARDC bakoreyemo ni uwo ku Wumugethi. Aha akaba ari hafi n’u muhana wo kw’i Rango ni hafi kandi ya Murambya.
Amakuru MCN yabashe ku menya n’uko ku munsi w’ejo hashize tariki ya 12/11/2024, aba basirikare bihaye kumwa ibiyobyabwenge bivanze n’inzoga maze baza gusinda.
Nyuma nibwo basubiranyemo bararasana.
Aya makuru anavuga ko irasana ryabo ko ryatwaye akanya katari gato, kandi ko ryarangiye babiri muri bo babikomerekeyemo harimo uwo ufite ipeti rya Captain wavuzwe haruguru ari nawe wajajanguritse igupfwa ry’ukuboko kw’ibumuso mu gihe undi wavuzwe kwavuka i Masisi yarashwe mu gituza.
Hari n’amakuru avuga ko uwo warashwe mugituza koyaba yamaze kwitaba Imana nubwo bitaremezwa, nk’uko abaturage baturiye ibyo bice babivuga.
Ibi byisubiranomo ry’ingabo za RDC bivuye ku businzi, si ubwa mbere biba kuko uretse ibyo byabereye ku Wumugethi no ku Murambya mu mpera z’u kwezi kwa kane bararasanye, aho ndetse umwe yahise ahasiga ubuzima abandi 2 barakomereka bajanwa kuvurirwa ku bitaro byo mu mujyi wa Uvira.
Tubibutsa ko iy’i Kambi y’ingabo za FARDC iri mu muhana wo ku Wugethi, abasirikare barasaniyemo iyobowe n’umusirikare witwa Machunda ufite ipeti rya Colonel.