Sebisusa wigeze kuyobora umutwe w’ingabo warwanyaga Leta ya Joseph Kabila, yitabye Imana.
Colonel Gentil Sebisusa wigeze gukurira umutwe witwaje imbunda wakoreraga mu misozi y’i Ndondo, mu bice by’i Mulenge muri Kivu y’Amajy’epfo, yitabye Imana, akaba yaguye mu gihugu cya Uganda aho yari yarahungiye.
Igihe c’isaha ya saa tatu zija gushyira muri saa ine z’igitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 13/11/2024, nibwo amakuru mabi y’urupfu rwa Col Sebisusa yatangiye gukwirakwizwa ku mbugankoranyambaga.
Nyuma, bamwe mu Banyamulenge ahanini abo mu muryango we bahise batangira gushyira ifoto ze ku ma status yabo, kuri Whatsapp, Facebook na x, yahoze yitwa Twitter. Yari amafoto akubiyemo ubutumwa bwa gahinda ko kubura uwari intwari, wanarwanye intambara nyinshi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, aho yanabaye no mu ya AFDL yahoze iyobowe na Mzee Laurent Desire Kabila. Iyi ntambara n’iyo yakuyeho ubutegetsi bwa Mobutu.
Aya makuru avuga ko urupfu rwishe Sebisusa rwatunguye benshi, ni mu gihe yarwaye iminsi itatu gusa, ahita y’itaba Imana.
Umwe wo mu muryango we, wari umuri hafi yabwiye MCN ko yishwe n’indwara y’umutima kandi ko yafashwe ari guhumeka nabi,
yagize ati: “Byadutunguye cyane, asa nk’uwakubiswe n’inkuba. Urupfu rwe nta wamenya, ruratunguranye!”
Ku mbugankoranyambaga nta kindi gikomeje kuhaca usibye kuvuga “pole.”
Mu mwaka w’ 2013, uyu mugabo yari ayoboye umutwe w’ingabo bakundaga kwita m23 y’i Mulenge. Wari ugizwe n’abasirikare bari baraturutse mu bihugu bihanye imbibi na RDC, bakaba barabarirwaga hagati ya 200 na 350.
Gusa, uyu mutwe w’ingabo ntiwamaze igihe kirekire, kuko nyuma y’umwaka umwe gusa abarwanyi bawo bahise biyunga mu ngabo za Leta.
Icyo gihe Sebisusa n’ingabo ze boherejwe i Kamina aho bamaze hafi imyaka itatu.
Yaje kuva i Kamina, ahita anava mu gisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, nibwo yahungiye aho yarangirije.
Sebisusa y’injiriye igisirikare mu Rwanda nyuma gato ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ubwo u Rwanda rwatabaraga Abatutsi muri RDC mu 1996 baribasinyiwe kwicwa na Leta yahoze ari ya Zaïre, ikaba yarifatanyije n’interahamwe (FDLR), Sebisusa nawe yari mubatabaye.
Icyo gihe bararwanye bafata igihugu cyose mu gihe cy’amezi arindwi gusa. Usibye ko nyuma bongeye kurwana iz’indi ntambara tuzagenda tugarukaho.
Sebisusa arangije afite imyaka 50 y’amavuko. Asize abana n’umudamu ndetse akaba yari amaze kugira n’abazukuru.