Uwasimbuye Col.Alexis Rugabisha mu Minembwe nawe yasimbuwe.
Colonel Jean Pierre Lwamba wasimbuye Col. Alexis Rugabisha mu Minembwe mu misozi miremire y’Imulenge muri Kivu y’Amajy’epfo, nawe uwaje ku musimbura yamaze kugera muri aka gace.
Ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 22/11/2024 ni bwo umusirikare mukuru ufite ipeti rya Colonel waje gusimbura Col Jean Pierre Lwamba mu Minembwe yahasesekaye.
Amasoko yacu yemeza ko yahageze aturutse mu bice by’umushyasha byo muri teritware ya Uvira, kandi ko yakoresheje urugendo rw’imodoka, aca umuhanda wa Fizi-Minembwe.
Ariko kugeza ubu Col. Lwamba ntarashikiriza mugenzi we inshingano zo kuyobora brigade ya 21 ifite icyicaro gikuru mu Minembwe Centre.
Colonel Jean Pierre Lwamba, aje gusimburwa mu gihe abaturage baturiye ibice ayoboye bamaze ku murambirwa, ni mu gihe bandikaga inzandiko zo ku mushinja ibyaha birimo kubatoteza no kubafungira ubusa, ndetse bagasaba ko yavanwa muri ibi bice. Ahanini mu ku mushinja ibyo byaha, bakoreshaga sosiyete sivile ya Minembwe.
Hagati aho mu misozi miremire y’Imulenge hari umutekano nubwo hakomeje kuvugwa amakuru atera abaturage ubwoba ni mu gihe uruhande rw’i Ndondo ya Rurambo hari kugaragara interahamwe (FDLR) nyinshi.
Ku ruhande rumwe, bivugwa ko iz’interahamwe zoba zishaka kugaba ibitero mu Banyamulenge, mu gihe ahandi bivugwa ko zenda gushora intambara ku Rwanda. Hagati aho, ukuri kwabyo kuracyarimo urujijo.
Tubibutsa ko Col Jean Pierre Lwamba yari amaze amezi atanu ayoboye brigade ya 21 mu Minembwe. Yahageze mu mpera z’u kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka w’ 2024.