FDLR mu kwambara umwambaro w’igisirikare cy’u Burundi havuzwe impamvu yabyo.
Abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR mu misozi yo muri teritware ya Uvira, mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, bambitswe impuzakano y’igisikare cy’u Burundi mu rwego rwo kugira ngo bayobye uburari ariko icyo bashaka ni ukugaba ibitero mu Banyamulenge, bitwaje kurwanya Twirwaneho, nk’uko amasoko yacu atundukanye abivuga.
Aba barwanyi ba FDLR bitwa kandi “Interahamwe” bahawe icyumbi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma y’uko bari bamaze gutsindwa intambara na FPR inkotanyi mu Rwanda mu 1994.
Barimo abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi muri iki gihugu cy’u Rwanda. Kuva ubwo bahungiraga muri RDC, bakakirwa na Leta ya Mobutu, bavuga ko bazatera u Rwanda bagakuraho ingoma ihari ya perezida Paul Kagame.
Mu mezi make ashize aba barwanyi, nk’uko bahora bahindagura ibyicaro, abenshi muribo bavuye mu mashyamba yo muri teritware ya Mwenga berekeza mu nce zo muri Rurambo.
Aha Rurambo ni agace gatuwemo n’Abanyamulenge, Abapfulero n’Abatwa, kakaba gaherereye mu misozi iri muri teritware ya Uvira.
Hari amakuru avuga ko kugira ngo aba barwanyi bave mu mashyamba yo muri teritware ya Mwenga berekeza mu Rurambo baje ku busabe bw’ihuriro ry’Ingabo za RDC, Ingabo z’u Burundi n’indi mitwe y’itwaje imbunda irimo Gumino na Maï Maï.
Ni mu gihe babwirwaga ko Twirwaneho ikorana n’u Rwanda, bityo berekeza muri ibyo bice kugira ngo bashore intambara ku Rwanda bahereye muri iyi misozi.
Bamwe mu baturiye ibice byo muri Rurambo banabwiye MCN ko aba barwanyi nyuma yokugera muri Rurambo bakakirwa na Gumino na Maï Maï ku busabe bw’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC) n’icy’u Burundi bambitswe imyambaro yigisikare cya FDNB n’iya FARDC.
Bivugwa ko ibyo byakozwe mu rwego rwo kujijisha, kandi ndetse kubu barimo kwitegura kugaba ibitero muri Twirwaneho.
Aya makuru anavuga ko kuri ubu utapfa kuba wamenya gutandukanya umurwanyi wa FDLR n’umusirikare w’u Burundi kuko bamaze kwivanga bose udasize RDC, n’imitwe y’itwaje imbunda, uwa Gumino na Maï Maï.
Uduce bivangiyemo hari akitwa Nyundo, aha ni hafi no ku Kiryama, mu Gitoga, ku Gitabo no kuri Gatobwe, ndetse no mu Kidote.
Ariko nubwo ahanini bivugwa ko ikigenderewe ari ukurwanya Twirwaneho, hari andi makuru avuga ko u Burundi na RDC bishaka gushora intambara ku Rwanda babinyujije kuri FDLR.
Hagati aho, nta gitero kirakorwa, ariko ubwoba ni bwinshi ku baturage baturiye ibyo bice byo mu misozi miremire y’Imulenge, cyane cyane muri teritware ya Uvira muri Kivu y’Amajy’epfo. Bavuga ko umwanya uwari wo wose intambara yovuka.