Cardinal Ambongo yanenze ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
Arikiyepiskopi wa Kinshasa akaba na perezida w’ihuriro ry’Abeposkopi muri Afrika na Madagascar (SECAM), Cardinal, Fridolin Ambongo yanenze ubutegetsi bwa Kinshasa bushaka guhindura itegeko nshinga rya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Cardinal Fridolin Ambongo, ibi yabivugiye mu nyigisho yatanze ku munsi w’ejo hashize tariki ya 24/11/2024, ubwo yari mu gitambo cya misa cyateguwe ku munsi w’urubyiruko rw’abakristo. Mu ijambo rye, yavuze ko “Abanyapolitiki bo muri RDC, bakwiye gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’imibereho y’abaturage aho gusesagura ingufu n’amafaranga ku mushinga wo kuvugurura cyangwa guhindura itegeko nshinga.
Yagize ati: “Ni gute Umuntu ashobora gushora imbaraga nyinshi n’amafaranga bigamije kuvuga gusa iby’ihindurwa ry’itegeko nshinga, aho kwita kuri uru rubyiruko rwasigaye inyuma?”
Muri iki kiganiro kandi Fridolin Ambongo yanasabye urubyiruko kwirinda ko hagira uwabambura ejo habo hazaza.
Ati: “Ikibabaje ni uko mu by’ukuri uburyo mubayeho muri iki gihe bigaragaza ko uru rubyiruko rwatawe cyangwa mwaciwe intege. Ariko ntimuhendwe, ngo mube mwabura ejo hanyu hazaza.”
Sibyo gusa kuko mu minsi yashyize, Ambongo yanenze Leta gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’imitwe yitwaje intwaro yiswe Wazalendo, yemeza ko ari byo ngaruka z’umutekano muke i Goma no mu Burasirazuba bwose bwa RDC.
Kimweho nyuma yubwo, kugira ngo ahoshye uburakari bwari bwuzuranye abayobozi b’iki gihugu, uyu wihaye Imana, yaje kugirana ikiganiro mu muhezo na perezida wa Repubulika ya demokarasi ya, Félix Tshisekedi.
Ambongo avuze ibi mu gihe umutekano ukomeje kurushaho kuzamba muri RDC, ahanini muri Kivu y’Amajy’epfo n’iya Ruguru.