Igitero cya Red-Tabara cyangije iby’abaturage mu Mibunda.
Amakuru ava muri Kivu y’Amajy’epfo, avuga ko mu gitero umutwe witwaje imbunda urwanya ubutegetsi bw’u Burundi wagabye ahar’ejo mu gace kamwe ko mu majyepfo ya Mibunda, abaturage bakinyagiwemo ibirimo amatungo magufi n’amazu yabo arasha!
Ni igitero Red-Tabara yagabye mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki ya 06/12/2024, i kigaba mu birindiro by’abarwanyi ba Maï Maï bya Tabunde.
Tabunde ni agace gaherereye muri Localité ya i Lulu muri teritware ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Mu makuru Minembwe.com yamaze kwakira ikesha abaturiye ibyo bice, ahamya ko iki gitero cyahitanye abarwanyi 17 barenga bo mu mutwe wa CNPCS wa Maï Maï.
Nyuma Maï Maï yarahunze ihunga igana amajyaruguru ya Tabunde, aho ni kw’Itara no mu tundi duce two muri ibyo bice.
Gusa, uyu mutwe umaze kw’irukana Maï Maï mu birindiro byabo bya Tabunde, ndetse no kubitwika birakongoka. Red-Tabara yerekeje mu kandi gace ka Malingi, akari gasanzwe kagemurira Maï Maï iragasahura n’abaturage bakarimo bahungira mu mashyamba araho hafi.
Mu byagasuhuwemo birimo amatungo magufi, ihene, inkoko n’ibindi birimo n’ibyokurya.
Kugeza ubu amakuru dufite nuko aba baturage ba Banyindu bahunze bava mu mugace ka Malingi bataragaruka baracyaherereye mu mashyamba.
Kimweho cyo, nta muturage wavuzwe waba yaraguye muri ibyo bitero usibye abarwanyi ba maï maï baguye i Tabunde ho muri i Lulu.
Hagati aho umutekano wongeye kugaruka muri Mibunda mu duce twari twagabwemo ibitero, nubwo abahunze bo bataragaruka mu muhana wa Malingi.