Amakuru mashya y’ibitero Abapfulero bagiye kugaba ku Babembe.
Amakuru ava muri Secteur ya Ngandji avuga ko Abapfulero bakomeje gukangurira benewabo gutangiza intambara ku Babembe, bo muri teritware ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Ahitwa i Nyange iri joro ryaraye rikeye ryo ku itariki ya 08/12/2024, abayobozi bo muri Maï Maï-Bishambuke bahakoreye inama. Ni nama byavuzwe ko yari iyobowe n’umuyobozi mukuru wo muri uwo mutwe wa Bishambuke, Colonel Ngomanzito n’undi witwa Nyaruvumbu uzwi cyane ku mbugankoranyambaga, akaba akunze kumvikana ashotora Abanyamulenge cyane.
Bikavugwa ko iyo nama yari igamije gutegura insoresore z’Abapfulero n’Abapfulero bose muri rusange, gutangiza kugaba ibitero ku Babembe muri Secteur ya Lulenge na Ngandji.
Ubuhamya Minembwe.com yahawe buvuga ko muri iyo nama, Abapfulero bayibarijemo Nyaruvumbu ikibazo kigira kiti: “intambara Gen Yakutumba ahanganyemo n’umutwe wa Red-Tabara muri Mibunda, muyivugaho iki?” Undi nawe asubiza ko ibya Red-Tabara bitamureba kandi ko Abapfulero badafitanye ikibazo n’uwo mutwe.”
Ahandi bivugwa ko Abapfulero bari gukangurirwa ku rwanya Ababembe ni mu Rugezi, ndetse n’ahandi mu bindi bice byo muri teritware ya Fizi bituwe n’Abapfulero.
Aya makuru agahamya ko ibyo byatangiye mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka. Ni nyuma y’isubiranamo ryabaye icyo gihe, hagati ya barwanyi ba Ngomanzito wo mu bwoko bw’Abapfulero n’aba Gen Yakutumba nawe uvuka mu bwoko bw’Abembe, ubwo barwaniraga mu Kabanju na Matanganika.
Agace ka Nyange kabereyemo iyo nama yavuzwe mu nkuru haruguru, gaherereye imbere ya Rubicyaku, ni muri Secteur ya Ngandji. Nyange kandi iri mu birometero bike n’umujyi muto wa Misisi.