Mucyohagati: Maï Maï yanyaze Inka z’Abanyamulenge.
Inka z’Abanyamulenge zibarirwa mu mirongo zanyagiwe Mucyohagati, zinyagwa n’abarwanyi bo mu mutwe wa Maï Maï ukorana byahafi n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), nk’uko amasoko yacu abivuga.
Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 11/12/2024 ni bwo Maï Maï yagabye icyo gitero cyanyaze inka.
Zikaba zanyagiwe ahitwa Kurisanganya haherereye Mucyohagati. Aka gace ni ako muri Localité Mikarati, muri teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Amakuru avuga ko iki igitero cyanyaze iz’inka cyaje giturutse mu Mutambara, kandi n’ubundi niyo zerekejwe.
Inka z’Abanyamulenge zanyazwe n’ibibuga bibiri icyo kwa Mvuka w’Abasita, n’icya Ruhimbya w’Abasegege.
Aka gace kanyagiwemo Inka, karebwa n’ingabo za FARDC.
Mu bihe bitandukanye byagiye bivugwa ko Maï Maï iza kunyaga Inka z’Abanyamulenge ku bwumvikane bwayo n’ubuyobozi bw’igisirikare cya Leta.
Igitangaje iz’inka zanyazwe mu gihe Maï Maï itari kivugwa cyane kuko ntiheruka kugaba ibitero ku Banyamulenge.