Mu Minembwe hatumwe indi regiment nshya.
Regiment ya 3305 y’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo yo herejwe kuja gukorera mu Minembwe mu misozi miremire y’Imulenge; ije isanga brigade ya 21 na yo yahageze mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka.
Amasoko ya Minembwe.com dukesha iy’i nkuru avuga ko iyi regiment iri koherezwa mu Minembwe yari ifite icyicaro gikuru cyayo i Lulimba ho muri teritware ya Fizi.
Ahar’ejo tariki ya 17/12/2024 ni bwo batayo( bataillon ) iyobowe na Colonel Karateka nayo ibarizwa muri iyo regiment yageze i Baraka ivuye Uvira, ikaba iri bukomereze mu Minembwe nk’uko iy’inkuru ikomeza ibivuga.
Iyi regiment ya 3303 yoherejwe mu Minembwe yahoze iyobowe na Colonel Zaïre waje kwitaba Imana mu myaka ishize; ndetse ubwo uyu musirikare yabaye mu Minembwe akuriye iyo regiment yari yarahimbwe akazina ka “Mahoro,” ni mu gihe igihe cye yagerageje kubungabunga umutekano waho, gusa igihe cye abantu bagiye bapfa kibandi.
Iyi regiment ije mu gihe komanda Secteur sokola 2 Sud-Kivu, yari mu Minembwe aho yahageze mu minsi mike ishize, akaba ya raje guhoshya umwuka mubi wari wavutse hagati y’ingabo za FARDC n’abaturage birwanaho.
Ni umwuka mubi wavutse nyuma y’uko FARDC yari yagabye igitero gikaze mu baturage ba Kalingi, kigasiga cyishe abasivile bane, ndetse cyangiriza n’ibyabaturage kuko cyasenye zimwe mu nyubako z’amasomo yaho.
Kuba abasirikare ba FARDC bakomeje koherezwa muri Minembwe hari aba bona kwari intambara yaba iri gutegurwa ku baturage, ariko kandi ku rundi ruhande bikavugwa ko byaba ari ugushaka umutekano.
Tubibutsa ko iyi regiment ije mu Minembwe mu gihe mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka ni bwo hageze brigade ya 21 na yo yasimbuye brigade ya 12 yari hamaze imyaka ikabakaba 10.