U Rwanda na RDC ntibivuga rumwe ku isubikwa ry’ibiganiro byari guhuza Kagame na Tshisekedi.
Repubulika ya demokarasi ya Congo n’u Rwanda bikomeje kwitana ba mwana ku mpamvu yisubika ry’inama yagombaga guhuza ba perezida b’ibihugu byombi, Félix Tshisekedi na Paul Kagame. Iyo nama byari biteganijwe ko izabera i Luanda muri Angola.
Nk’uko byari byatangajwe iyo nama yari kuba yarabaye ku itariki ya 15/12/2024. Impamvu ivugwa cyane n’ingingo irebana n’ubusabe bw’uko RDC yajya mu biganiro n’umutwe wa M23 uwo bahanganye.
Olivier Nduhungirehe minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda, mu kiganiro yagiranye n’itangaza makuru ubushize yavuze ko impande zombi ku rwego rw’abaminisitiri zari zaganiriye kuri iyo ngingo ariko ku munota wa nyuma RDC ihitamo kwanga kwemera kujya mu biganiro na M23.
Avuga ko ibyo, ari byo byabaye imbarutso y’u Rwanda gusaba ko inama yagombaga guhuza abakuru b’ibihugu isubikwa.
Ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, ibinyujije mu muyobozi w’agashami gashinzwe itumanaho mu biro bya perezida w’iki gihugu, Erik Nyindu Kibambe yavuze ko u Rwanda ari rwo rubuza inzira y’amahoro kugerwaho.
Itangazo uwo muyobozi wo muri Leta ya Kinshasa yashyize hanze ku mugoroba wo ku Cyumweru ryavugaga ko mu nama y’abaminisitiri b’ubanye n’amahanga yabaye kuwa gatandatu, u Rwanda rwari rwatanze icyifuzo gishya kugira ngo ayo masezerano ashyirwe mu bikorwa. Igaragaza ko icyo cyifuzo cyasabaga ko habaho ibiganiro byeruye hagati ya RDC n’umutwe wa M23, uwo Leta ya Kinshasa ivuga ko ari uw’iterabwoba.
RDC ikavuga ko ubusabe bw’u Rwanda ari inzitizi rwashyizeho nkana kandi ko ari imbogamizi ikomeye ibangamira umuhati wa Angola watangajwe n’ubumwe bw’Afrika ndetse ushyigikirwa n’akanama k’umuryango wa LONI kuva mu kwezi kwa Karindwi ku mwaka w’ 2022.
RDC kandi ikagaragaza ko ugusubikwa kw’iyi nama kwabaye ku munota wa nyuma bitandukanye n’ibindi biganiro byabaye mbere. Kuri ubwo Kinshasa igasaba u Rwanda urwo ibona ko rwongeye gushigikira umutwe wa M23 kureka inyungu zarwo rugashigikira amahoro.
Muri iryo tangazo rya leta ya Kinshasa, risoza rishimira umuhati wa perezida João Lourenço wa Angola mu buhuza bw’ibi bihugu byombi. Ni itangazo kandi risaba umuryango mpuzamahanga gufata ingamba zihamye zihangana n’imyitwarire y’u Rwanda.