Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Kenyatta yarahiriye kwandika amateka, avuga icyo agiye gukora hagati ya Leta ya Kinshasa na M23.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
December 20, 2024
in Regional Politics
0
Kenyatta yarahiriye kwandika amateka, avuga icyo agiye gukora hagati ya Leta ya Kinshasa na M23.
103
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kenyatta yarahiriye kwandika amateka, avuga icyo agiye gukora hagati ya Leta ya Kinshasa na M23.

You might also like

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

Ni amakuru yatangajwe n’umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wungirije ushinzwe umubano na Afrika, Molly Phee, yavuze ko Uhuru Kenyatta wabaye perezida wa Kenya yiyemeje guhuza Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23.

Molly watanze aya makuru, yayavuze mu gihe ibiganiro byagombaga guhuriza perezida Félix Tshisekedi, Paul Kagame na João Lourenço i Luanda tariki ya 15/12/2024 byasubitswe bitewe n’uko Leta ya Kinshasa yanze kuganira n’umutwe wa M23, uwo bahanganye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ubwo ibyo biganiro byasubikwaga, Uhuru Kenyatta na perezida Lourenço bahuriye i Luanda, kugira barebere hamwe uko amahoro n’umutekano birambye byagaruka mu Burasirazuba bwa RDC.

Mu byo aba bayobozi baganiriye harimo ko ibiganiro bya Leta ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu byasubukurwa; M23 na yo ikabijamo.

Molly yanatangaje ko nyuma y’uko Uhuru Kenyatta yiyemeje gutegura ibiganiro bihuza M23 na Leta ya Kinshasa, umuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EAC) wemeje ko bishyirwa mu maboko ya Afrika yunze ubumwe.

Yagize ati: “Uhuru yemeye gutanga ubufasha bwo gutegura ibiganiro hagati ya M23 na Leta ya Kinshasa. EAC na yo yarabishigikiye, yemeza ko inshingano yo gukemura ibibazo by’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC yimurirwa muri AU.”

Umutwe wa M23 wigeze kwitabira ibiganiro bya Nairobi mu kwezi kwa 4, 2022, yirukanwamo n’intumwa ya perezida Félix Tshisekedi, ubwo yayishinjaga kubura imirwano gusa yasubije ko ari ikinyoma.

Ibyo bibaye kandi mu gihe Leta ya Kinshasa ikomeje kwotswa igitutu ngwiganire na M23, kugira ngo bikemurire hamwe ibibazo bafitanye bimaze imyaka myinshi.

Tags: GuhuzaRdcUhuru Kenyatta
Share41Tweet26Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

by Bruce Bahanda
July 21, 2025
0
Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk’abamaraika, agaragaza n’impamvu yabyo.

Gen.Muhoozi yavuze ko perezida Kagame na Maj.Gen. Rwigema bameze nk'abamaraika, agaragaza n'impamvu yabyo. Umugaba mukuru w'Ingabo za Uganda, General Kainarugaba Muhoozi, yatangaje ko umukuru w'igihugu cy'u Rwanda Paul...

Read moreDetails
Next Post
Havuzwe impamvu FARDC iri gukubitwa kubi muri Kivu Yaruguru.

Havuzwe impamvu FARDC iri gukubitwa kubi muri Kivu Yaruguru.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?