• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Bombori bombori mu ihuriro rya Radi muri Kivu y’Amajy’epfo, ihuriro rirwanya Abanyamulenge.

minebwenews by minebwenews
December 21, 2024
in Regional Politics
0
Bombori bombori mu ihuriro rya Radi muri Kivu y’Amajy’epfo, ihuriro rirwanya Abanyamulenge.
98
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Bombori bombori mu ihuriro rya Radi muri Kivu y’Amajy’epfo, ihuriro rirwanya Abanyamulenge.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ihuriro rya Radi, rihuriyemo imitwe yitwaje intwaro ya Maï Maï muri Kivu y’Amajy’epfo, ryavutsemo amacakubiri akomeye, bamwe bita abandi M23.

Amacakubiri yavutse muri iri huriro rya Radi, yatangiye mu minsi mike ishize nyuma y’aho ubutegetsi bwa Kinshasa butegetse ko uwitwa Bukuru ayobora iryo huriro.

Bukuru ni uwo mu bwoko bw’Abapfulero, akaba mwene Ngwata uvukana n’uwiyita General Rushaba.

Uruhande rwa Gen Makanaki rushigikiwe n’indi mitwe ya Maï-Maï irimo uyobowe na Colonel Ilunga, Yakobo na Mika, rwanze kuyoborwa na Bukuru, rumushinja gukorana byahafi n’umutwe wa M23 urwanira mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ukaba urwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.

Amakuru akavuga ko uru ruhande rwa Gen Makanaki rusaba ubutegetsi bwa Kinshasa kubaha umuyobozi uvuka i Kinshasa, bityo akaba ari we uyobora iri huriro rya Radi muri Kivu y’Amajy’epfo.

Mu gihe uruhande rurimo Gen Rushaba, Gen Hamuri Yakutumba, Col Ngomanzito, Rene n’abandi, rushigira ko bayoborwa na Bukuru.

Uru hande rushigikiye kuyoborwa na Bukuru, ruvuga ko ari ibyingenzi kuyoborwa n’umuntu uvuka mu karere bavukamo, kandi ko ari byo bifite agaciro kenshi kuruta uko boyoborwa n’umuntu uvuka i Kinshasa, ni mu gihe Leta yashakaga yashakaga kumva icyifuzo cy’uruhande rudashaka Bukuru.

Kimweho, biravugwa ko hateganyijwe imishyikirano izahuza abo muri iyo mitwe, kandi ko izabera mu bice byo muri teritware ya Uvira. Ndetse aya makuru akavuga ko ikiyitindije, ngo nuko uyu muyobozi Bukuru kuri ubu ari i Goma aho yari yitabiriye ibiganiro bya Wazalendo, biheruka kubera i Walikale.

Ariko kandi uruhande rwa Makanaki na Ilunga rukaba kera rwaramaze kugeza ikirego ku muyobozi wa FARDC uyoboye Secteur sokola 2, Sud-Kivu, i Buvira.

Ni ikirego amakuru agera kuri Minembwe.com avuga ko urwo ruhande rwashinje Bukuru n’abamushigikiye gukorana na M23, ndetse bagaragaza ko yumvikana na Nyamusaraba usanzwe y’iyita Colonel wo mu mutwe wa Gumino.

Hari n’andi makuru avuga ko uru ruhande rwa Ilunga na Makanaki rwamaze gucengera mu barwanyi ba Maï-Maï , aho ruri kwiyegereza abarwanyi bagiye bakora amanyanga mu mitwe bahozemo, hari nk’umurwanyi wahoze kwa Ngomanzito witwa Aimable Naburinzi, uwo yahoze ari we ukuriye ikigega muri uwo mutwe nyuma aza kubambura, ni ko guhita ahunga. Uwo bamwiyegereje, afatanyije nabo guharabika uruhande rwa Bukuru.

Ibi bikaba byongeye guteza imvurururu n’amacakubira muri Maï-Maï, ndetse no mu miryango abo barwanyi bavukamo.

Tags: Bombori bomboriIhuriroMaï Maï
Share39Tweet25Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Perezida Tshisekedi yongeye gutsemba avuga ko atazaganira na M23.

Perezida Tshisekedi yongeye gutsemba avuga ko atazaganira na M23.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?