Urugamba FARDC yashoye ku baturage ba Banyamulenge, aka kanya, menya uko byifashe.
Mu duce twa Minembwe, utwo Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zikomeje gushoramo intambara ku Banyamulenge, aya masaha y’umugoroba twari twongeye kubamo ituze nu bwo Maï-Maï ku bufasha bw’izo ngabo za Leta yanyaze Inka mu Gahwela.
Kuva igihe c’isaha ya saa kumi n’igice z’umugoroba ku masaha ya Minembwe na Bukavu, ni bwo mu duce dutuwe n’Abanyamulenge FARDC yagabyemo ibitero kuva ahar’ejo no mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 26/12/2024, twongeye kugarukamo ituze. Aho n’i Lundu, Evomi na Runundu.
Amakuru Minembwe.com ikesha abaturiye ibyo bice, avuga ko “ibyo bitero by’izi ngabo zari zagabye kuri Ugeafi na Evomi, byashubijwe inyuma byose kubwo kwirwanaho kw’abaturage barangajwe imbere na Col.Michel Makanika.”
I Lundu ho bitandukanye n’ibyo biriwemo ejo hashize, ni mu gihe bahuye ni bitero bikaze, ariko uyu munsi ho nta mirwano yongeye kuhaba, usibye kuba nta mutekano kuko FARDC itari kure yabo.
Aya makuru kandi avuga ko mu Gahwela, igihe cya manywa yo kuri uyu wa kane, Maï-Maï yahanyaze Inka z’Abanyamulenge zibarirwa mu mirongo. Ni nyuma y’aho FARDC yarimaze gukubitwa kubi, ihamagara Maï-Maï mu Lulenge kugira ibahe umusaada.
Ibyatumye Maï-Maï yinuka impande zose, kwa Mulima, mu Lulenge, n’ahandi. Ubwo, aba barwanyi bari bamaze kugera mu nkengero za Minembwe, ni bwo batangiye kunyaga Inka, ariko bikavugwa ko babuze inzira ibageza muri centrerwagati ya Minembwe aho FARDC ihagarariye.
Hagati aho, FARDC mu ntambara yashoye ku baturage, yayitakajemo ibikoresho by’itumanaho, birimo za Motorola, imbunda zirimo izi nini n’ibindi byinshi.
Ariko kandi abaturage FARDC yashoyeho iyi ntambara, ya basahuye ibyabo, ibiribwa n’amatungo irongera kandi irabica. Hari kandi n’umwana w’umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko witwa Florence Rwidegembya iz’i ngabo za FARDC zishe zirashe zi muziza ko ari Umunyamulenge!
Ibi byongeye kwerekana ubugome bukabije, Leta ya Kinshasa ifitiye Abanyamulenge n’abatutsi bose muri rusange bo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.