M23 yaciye amarenga yokuba yafata umujyi wa Goma na Bukavu.
Ihuriro rya Alliance Fleveuve Congo(AFC) ribarizwamo n’umutwe wa M23 ryatangaje ko rishobora kugaba ibitero ku bibuga by’indege bibiri ingabo za RDC zikoresha zirasa mu bice iryo huriro rigenzura.
Umutwe wa M23 uvuga ko hashize igihe ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, zikoresha indege z’intambara zirimo kajugujugu mu kugaba ibitero mu bice uyu mutwe ugenzura, naho abaturage batuye.
Ni ibyo uyu mutwe watangaje ukoresheje itangazo aho warishyize hanze tariki ya 27/12/2024.
Iritangazo rigira riti: “AFC/ M23 ntizakomeza kurebera ubwicyanyi. Niba ibyo bitero bikomeje kwiyongera, nta yandi mahitamo tuzaba dufite uretse kubikumira aho bituruka, n’aho bigaragara kugira ngo turinde abaturage b’abasivile.”
Bizwi ko ibibuga by’indege bibiri ingabo za FARDC zikoresha zirasa mu duce uwo mutwe ugenzura kimwe kiri i Kavumu i Bukavu ikindi giherereye i Goma mu Ntara ya Kivu Yaruguru.
Ibi umutwe wa M23 wabitangaje mu gihe kuri uyu wa Gatandatu wiriwe uhanganye n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta muri teritware ya Nyiragongo.
Bikavugwa ko barwaniraga ahitwa Kanyamahoro, ndetse bikemezwa ko ako gace uwo mutwe byarangiye kakigaruriye.
Ni agace kari mu nkengero z’umujyi wa Goma mu birometero bike naho ikibuga cy’indege cy’uwo mujyi giherereye.