Bimwe mu byagaragaye kuri uyu wa Gatandatu mu Minembwe.
Ituze ryongeye kugaruka muri Minembwe no mu nkengero zayo, nyuma y’aho ingabo za Congo zari zimaze iminsi zigaba ibitero mu mihana y’Abanyamulenge.
Kuva ku wa gatatu w’iki Cyumweru kugeza ahar’ejo ku wa gatanu, i mihana y’Abanyamulenge iherereye muri Komine ya Minembwe, irimo i Lundu, Lwiko, Kalingi na Runundu kuri Evomi, FARDC yayigabyemo ibitero kandi iranayisahura.
Si byo gusa kuko kandi iz’i ngabo zishe abaturage barimo n’umwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 16 y’amavuko witwa Florence.
Minembwe.com yamenye ko kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28/12/2024 mu nche zose za Minembwe hiriwe ituze; nta gace nakamwe kumvikanyemo urusaku rw’imbunda, haba n’utugenzirwa na FARDC.
Gusa uruhande rwa Leta ku gicamunsi cy’uyu munsi, rwashinguye imibiri y’abasirikare babo baguye muri ibyo bitero iz’i ngabo zagabye muri riya mihana y’Abanyamulenge.
Aya makuru anavuga ko ishirahamwe rya cois-rouge kwariryo ryafashaga FARDC kuja gutora intumbi zababo, mu misozi y’i Lundu, kuri Ugeafi, no muri Runundu ndetse no mu Kalingi, kuko ho mu Bisambu bigana mu Mikenke banahatoye kajolite zabo zitatu.
Kurundi ruhande, amakuru ataremezwa avuga ko iz’i ngabo zashinguye abagera kuri 80.
Hagataho FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Maï-Maï zagabye igitero ahar’ejo mu Kalingi ziturutse mu Mikenke, bivugwa ko zongeye gusubira muri ibyo bice.
Ndetse ko Maï Maï yo yasubiye mu Gipupu.
Nguko uko byiriwe mu Minembwe.