Iby’ingabo za RDC zikomeje kuja mu Minembwe ku bwinshi.
Amakuru ava muri teritware ya Fizi aravuga ko muri ibyo bice hakomeje kunyura abasirikare benshi ba Leta ya Kinshasa berekeza mu Minembwe, mu misozi miremire y’Imulenge muri Kivu y’Amajy’epfo.
Ni amakuru ahamya ko n’iri joro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa mbere tariki ya 30/12/2024 muri centrerwagati ya Fizi haraye abasirikare ba RDC babarirwa muri 300.
Ubuhamya bwatanzwe n’umuturage uri muri ibyo bice ariko ku bw’umutekano we yanga kwa mazina ye atangazwa bugira buti: “Baraye hano Fizi. Ni benshi baje mu b’imodoka bine bya ma Fuso.”
Imodoka imwe ya Fuso ishobora kw’ipakiramo abasirikare bari hagati ya 60 na 80.
Aya makuru akomeza avuga ko aba basirikare bavaga muri Uvira berekeje mu Minembwe aho bagenzi babo bamaze iminsi bagaba ibitero mu mihana y’Abanyamulenge.
Ni ibitero bimaze guhitana ubuzima bwabasivile benshi abandi bakaba barakomeretse, ndetse abandi barahunga.
Aya makuru avuzwe mu gihe no ku wa gatanu hari hazamutse abandi basirikare ba Congo benshi.
Ikindi nuko no ku wa Gatandatu w’iki cyumweru dusoje, indege zigisirikare cya RDC za kajugujugu zibiri, zaseheye ibikoresho byagisirikare ahitwa kwa Mulima aha akaba ari mu nkengero za Minembwe . Bikavugwa ko zikubiranyije inshuro ebyiri zirimo kubiseha; ibyo bikoresho birimo imbunda n’amasasu n’ibindi, nk’uko amasoko yacu abivuga.