Uganda: Gen Muhoozi yavuze ku musirikare ufite ipeti rya Lieutenant wiyahuye.
Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Gen Kainarugaba Muhoozi yahishuye ko yababajwe n’urupfu rw’umusirikare ufite ipeti rya Lieutenant wiyahuye akoresheje imbunda.
Uwiyahuye ni Lieutenant Ariho Amon aho yakoresheje imbunda arirasa, ku wa gatanu igihe c’isaha z’umugoroba ni bwo uyu musirikare yiyambuye ubuzima.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko byabereye mu gace ka Nakirembe mu karere ka Mpigi, mbere y’uko y’irasa yabanje guhagarika imodoka ye ku kibuga cy’umupira , abanza gutatanya abarimo bakinira umupira muri icyo kibuga maze arirasa akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa karashinikove.
Gen Kainarugaba Muhoozi, ari nawe mugabo w’ingabo za Uganda; mu butumwa yanyujije kuri x, yagize ati: “Ku giti cyanjye nababajwe no kuba Lieutenant Ariho yiyahuye nk’umuofisiye wari ukiri muto.”
Yakomeje agira ati: “Yapfuye kubera ruswa njye na mzee perezida Museveni twakunze kuvugaho igihe kinini. Amaraso ye azahererwa kandi abajura bazabyishyura.”
Ubwo uyu musirikare yari amaze kwiyahura yirashe, ibyari mu mudoka ye birimo telephone ndetse n’ibyangombwa , byahise bijyanwa n’inzego zirimo polisi n’igisirikare kugira ngo hatangire iperereza, mu gihe umurambo we wahise ujanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mulago, ndetse imbunda yakoresheje yiyahura n’imodoka ye, bijyanwa kuri sitasiyo ya polisi ya Mpingi.
Igisirikare cya Uganda nacyo gihita gitangiza iperereza mu rwego rwo kugira ngo hamenyekane icyaha cyatumye uyu musirikare wo mu itsinda ry’abasirikare bashinzwe ubwubatsi yiyambura ubuzima.
Uvugira igisirikare cya Uganda wungirije, Col.Deo Akili, yagize ati: “Umusirikare yiyishe, kandi twatangiye iperereza duherereye ku makuru yabamuri hafi kugira ngo tumenye icyabimuteye.”
Yanaboneyeho kwibutsa ko igisirikare cy’igihugu cyabo gihugura abasirikare uko bakora bakamenya ibimenyetso by’umunaniro ukabije kandi bakanatanga ubufasha ku babukeneye. Avuga ko mu myaka yavuba itambutse, bagiye babona abagize ibibazo byo mu mutwe mu basirikare babo, ariko bigahita bibereka ko bagifite akazi ko guhugura.
Mu gihe iperereza rikomeje gukorwa kuri uku kwiyahura k’uyu musirikare, uyu muvugizi wa UPDF yizeje umuryango we kuzawuha ubufasha.