Ikibazo cy’Abashinwa baheruka gufatirwa muri Kivu y’Epfo ntikivugwaho rumwe.
Mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, sosiyete sivile yaho ntivuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa ku kibazo cy’Abashinwa batatu baheruka gufatanwa izahabu n’amadolari y’Amerika 800,000, bakaba barafatiwe muri teritware ya Walungu.
Mu mpera zakiriya Cyumweru gishize ni bwo abashinwa batatu bafatiwe i Walungu aho bacukuraga amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko.
Amakuru avuga ko bafatanywe ibipande 12 bya zahabu n’amadolari y’Amerika angana na 800.000.
Jean-Jacques Perusi, guverineri w’intara ya Kivu y’Amajy’epfo, yasobanuye ko iyo zahabu n’ayo madolari byari bihishe munsi y’intebe z’impdoka bari barimo.
Mu gufata bariya Bashinwa, hakoreshejwe operasiyo yo mu ibanga.
Sosiyete sivile nayo yarakaniye mu gihe yari maze kumva ko ubutunzi bwabo bugiye koherezwa ahandi harimo n’i Kinshasa.
Ari nabwo iyi sosiyete sivile yo muri Kivu y’Amajy’epfo yahamagariye abaturage gukora imyigaragambyo.
Iyi myigaragambyo yarakozwe, ndetse mu kuyikora bitwaje ibyapa byanditseho amagambo agira ati: “Twa maganye ubusahuzi, n’imikoranire y’abashinwa n’abategetsi ba Repubulika ya demokarasi ya Congo.”
Aba bari mu myigaragambyo biraye mu mihanda, bagenda bavuga ko iyo zahabu n’ayo madolari bigomba kugirira akamaro abaturage bo muri Kivu y’Amajy’epfo.
Gusa, hakaba hari andi makuru avuga ko guverineri w’intara ya Kivu y’Amajy’epfo yariye kuri ayo madolari kandi ko ashaka kohereza ayasigaye i Kinshasa ku murwa mukuru w’igihugu cya RDC.
Ukuriye ibiro bya sosiyete sivile muri Kivu y’Amajy’epfo, yavuze ko abo bashinwa bagomba kugezwa imbere y’ubutabera.
Yagize ati: “Ariko twamaze kumenya ko abo bashinwa bajanwa i Kinshasa hamwe n’ibyo bafatanwe, ubwo ni uburyo bworoshye bwo guhisha ikibazo no gutorokana izo miliyoni z’amadolari yagombye gufasha abaturage ba Kivu y’Amajy’epfo.”
Umwaka ushize nabwo, mu kwezi kwa Cumi nabiri hari abandi bashinwa 17 bafashwe bashinjwa ko bari bafite ikirombe cya zahabu bacukuaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ariko byarangiye boherejwe mu gihugu cyabo bidegembya.