Hatanzwe umucyo icyatumye Abanyamulenge babuzwa kugera i Baraka.
Wazalendo cyangwa se abarwanyi ba Maï-Maï, bafunze inzira zose ziturukamo Abanyamulenge zinjira mu mujyi wa Baraka uzwi nk’umurwa mukuru wa teritwari ya Fizi, nyuma y’uko abo barwanyi baguye ari benshi mu ntambara iheruka mu Minembwe, nk’uko babyivugira.
Ahar’ejo tariki ya 08/1/2025 ni bwo bamwe mu Banyamulenge bagaruriwe mu marembo y’umujyi wa Baraka, babwirwa ko Wazalendo bafunze imihanda y’injira muri iyo centre, kandi ko bayifunze bavuga ko nta munyamulenge uzongera gukandagira muri aka gace.
Minembwe.com, ubutumwa bwanditse yahawe bugaragaza ko koko aya makuru ko ari kuri, bugira buti: “Hari motari w’Umunyamulenge witwa Sebitereko Alembe, yamanukanye i Baraka, abagenzi babiri ba Banyamulenge, yari abakuye mu Bibogobogo, ageze mu nzira FARDC iramwitanga! Imubwira ko ‘Wazalendo bafunze umuhanda w’injira muri centre ya Baraka’ kandi ko ibyo babikoze ngo kubera ko ‘mu ntambara iheruka mu Minembwe, hagati ya Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo za RDC yaguyemo Wazalendo benshi.”
Ubutumwa bukavuga ko aba basirikare bategetse uwo mu motari n’abagenzi yari atwaye gusubira inyuma, ngo kuko badashaka kubona aho bapfa! Bityo bahita basubira iyo baje bava.
Aya makuru anagaragaza ko uwo mu motari n’abagenzi yari atwaye bagarukiye ahitwa Tujenge.
Aka akaba ari agace gaherereye muri Bibogobogo ni ko abagenzi bo muri ibyo bice banyuraho bagana i Baraka.
Ni agace kandi kagenzurwa na regima y’ingabo za Leta ya Kinshasa zikorera mu Bibogobogo.
Bikavugwa ko abasirikare b’i Baraka kwaribo bahamagaye abari mu Bibogobogo kubuza Abanyamulenge kwerekeza i Baraka, kuko ihari yahindutse.
Mu busanzwe i Baraka niho Abanya-Bibogobogo bahahira, kuko niho hari ibicuruzwa byinshi by’ubwoko butandukanye, harimo n’ibiryo.
Aya makuru asoza avuga ko ibitaro by’i Baraka ko “birimo inkomeri nyinshi, zaje ziva mu Minembwe” aho FARDC n’abambari bayo bafatanyije tariki ya 25,26 na 27/12/2024 bagaba ibitero bikomeye mu mihana y’Abanyamulenge, maze Twirwaneho yirwanaho, ikubita inshuro iryo huriro.
Hagataho umutekano w’Abanyamulenge muri teritware ya Fizi no mu Burasirazuba bw’iki gihugu hose, ukomeza kurushaho kuzamba.