M23 yafashe za matekwa nyinshi z’abasirikare b’u Burundi i Masisi.
Amakuru ava muri teritware ya Masisi ahagize iminsi habera imirwano hagati y’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa n’ihuriro ry’Ingabo zirimo n’iz’u Burundi zirwanirira ubwo butegetsi, yafatiwemo ingabo z’u Burundi 48.
Iyi mirwano ikomeje kubera i Masisi, hagati ya M23 na FARDC n’abambari bayo yongeye kubura mu mpera z’u mwaka ushize wa 2024, nyuma y’amezi agera kuri ane ntayo ihabera.
Kugeza mu ntangiriro z’iki Cyumweru turimo, ndetse n’ahar’ejo muri iyi teritware humvikanye ibiturika bikomeye.
Nk’uko iyi nkuru ibivuga, ahar’ejo tariki ya 10/01/2025, imirwano yabereye mu duce twinshi turimo udukikije umujyi wa Sake, indi nanone yaberaga mu bice bya Bwemerimana, aho iyi teritwari ya Masisi igabanira na teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Aya makuru akavuga ko muri iyi ntambara kwariyo M23 yafatiyemo ingabo z’u Burundi.
Usibye kuba M23 yarafashe matekwa 48 y’ingabo z’u Burundi, yanarashe abandi benshi mu rugamba bari bahanganyemo.
Umurwanyi wa M23 waduhaye iyi nkuru yagize ati: “M23 yafashe matekwa 48 y’ingabo z’u Burundi, inarasa benshi barimo abo mu mutwe wa FDLR na Wazalendo.”
Ni amakuru kandi avuga ko umurwanyi wo muri Wazalendo ufite ipeti rya Colonel yayiguyemo. Uwo murwanyi akaba yarazwi ku izina rya Shuo Kiumu.
Ingabo z’u Burundi zongeye gufatwa amatekwa ari nyinshi, mu gihe n’umwaka wa 2022 zafashwe ku bwinshi mu rugamba uyu mutwe wa M23 wigaruriye umujyi wa Kitshanga na wo uherereye muri teritware ya Masisi.
Hagataho, M23 ikomeje kugaragaza imbaraga zidasanzwe muri iyi ntambara ikomeje kubica bigacika mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.