Bariyeri za Wazalendo mu marembo y’umujyi wa Baraka zibangamiye Abanyamulenge.
Umuhanda uhuza Bibogobogo n’umujyi wa Baraka muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, Wazalendo bawushizemo ibariyeri, ikaba ibangamiye Abanyamulenge baturuka mu Bibibigobogo kuko nibo bishyuzwa, mu gihe abayandi moko batambuka batishyuye ibyo bitoro, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Amakuru avuga ko iyi bariyeri ishinze neza ahitwa Mongemonge, aha ni hafi n’ahari ishuri rya kaminuza ku muhanda w’injira mu mujyi wa Baraka uvuye mu Bibogobogo.
Ni bariyeri bivugwa ko ikiri nshya, kuko yashyizweho mu minsi ibiri ishize y’iki Cyumweru turimo dusoza.
Bivugwa ko bariya Wazalendo bayishinze bayobowe n’uwitwa Mayere akaba azwiho urwango rukomeye ku Banyamulenge.
Nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga, nuko Abanyamulenge batangajwe no kubona ntacyo ingabo za FARDC zivuga kuri riya bariyeri ikomeje kubanyaga utwabo, mu gihe abayandi moko bo batishyuzwa kandi nabo bayicyaho.
Buri Munyamulenge wese uyicyaho yakwa amafaranga y’Amanyeko angana na 5000, utayafite asubizwa iyo yaje ava, kandi bakamugerekaho ku mukubita inkoni.
Ibyo bikozwe nyuma y’aho aba Wazalendo bari batangaje mu ntangiriro z’iki Cyumweru ko nta munyamulenge uzongera gukandagiza ibirenge bye mu mujyi w’i Baraka.
Ubwo batangazaga aya matangazo, bavugaga ko Abanyamulenge babarasiye ababo mu bitero FARDC iheruka kugaba mu mihana y’Abanyamulenge iherereye muri komine ya Minembwe, aho ni mu minsi mukuru ya Noheri n’u Bunani(mu mpera z’u mwaka turangije).
Ndetse kandi bikaba binavugwa ko mu bitaro by’i Baraka ko birimo inkomeri nyinshi za Wazalendo na FARDC zaje zivanywe mu Minembwe.
Hagataho, Abanyamulenge barasaba ko iriya bariyeri yavanwaho, kuko abaturiye agace ka Bibogobogo, guhaha kwabo kwa buri munsi bahahira mu mujyi w’i Baraka, bityo bakayibona ko igamije gusa kubambura utwabo no kubabuza kugera i Baraka.