Intambara hagati ya M23 na FARDC yahinduye isura, mu marembo ya Goma byakaze.
Amakuru aturuka i Goma mu mujyi mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, avuga ko abarwanyi bo mu mutwe wa M23 bari kurwanira mu marembo y’uwo mujyi, ibyatumye Maj Gen Peter Cirumwami uyoboye iyi ntara ahungira muri MONUSCO, ndetse na panike ikaba yabaye muri ako gace.
Ahagana isaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 45, z’uyu mugoroba wo ku itariki ya 12/01/2025, ibisasu byarimo byumvikana haruguru y’ikibuga cy’indege cya Goma.
Ndetse abaturage batuye ahitwa Birere, aha ni mu mujyi wa Goma ugana ku kibuga cy’indege, ba bwiye Minembwe.com ko barimo kumva ibibombe.
Ati: “Aka kanya ibibombe byasaze! Biri kuvugira ruguru y’ikibuga cy’indege.”
Amakuru akavuga ko abarwanyi bo muri uyu mutwe wa M23 bafashe i centre nini ya Kanyarucinya, iherereye muri teritware ya Nyiragongo ahazwi nko mu marembo y’umujyi wa Goma.
Aya makuru kandi avuga ko iyi mirwano yatumye muri Goma haba panike, aho ndetse na guverineri w’iyi ntara mu byagisirikare, Maj Gen Peter Cirumwami Nkuba, yimuye ibiro bye, akaba yabyimuriye mu kigo cy’ingabo z’umuryango w’Abibumbye(MONUSCO) kiri mu mujyi wa Goma.
Ibi byanemejwe n’urubuga rwa RDC times, aho rwagize ruti: “Maj Gen Peter Cirumwami, yimuriye ibirindiro bye mu kigo cya Monusco.”
Andi makuru avuga ko aba barwanyi ba M23 barwaniraga muri teritware ya Masisi berekeje umuhanda wa Kivu y’Amajy’epfo, bakaba bamaze no gufata agace ka Kalungu gaherereye mu birometero 10 uvuye muri centre ya Minova muri teritware ya Kalehe.
Nyamara kandi indi mirwano ikomeye yabereye mu duce twinshi two muri teritware ya Masisi, uturimo Ndumba, Kasake, Kabingo, Bitatana na Rangara ndetse no mutundi duce duherereye hafi n’umujyi wa Ngungu. Ni mirwano yasize uyu mutwe wigaruriye uduce twinshi mu buryo budasanzwe kuva iyi ntambara yubura mu 2021.
Ibyo bibaye mu gihe umutwe wa M23, binyuze mu muvugizi wayo mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yari aheruka gitangaza ko “bagiye gucyecekesha intwaro zose zibarasa, ndetse kandi bagafata ibibuga by’indege biturukaho indege z’intambara zibagabaho ibitero zigahungabanya umutekano w’abaturage.”
Yagize ati: “Ntabwo tuzacyeceka, ngo turebere gusa! Oya intwaro zose zirasa mu baturage tuzazicyecekesha. Usibye ni cyo, tuzafata ibibuga by’indege biturukaho indege zirasa mu baturage bacu.”