• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Intambara hagati ya M23 na FARDC yahinduye isura, mu marembo ya Goma byakaze.

minebwenews by minebwenews
January 12, 2025
in Regional Politics
0
Abandi bantu muri Leta ya Kinshasa basabiwe kuzajya bahabwa igihano cy’urupfu.
159
SHARES
4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Intambara hagati ya M23 na FARDC yahinduye isura, mu marembo ya Goma byakaze.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Amakuru aturuka i Goma mu mujyi mukuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, avuga ko abarwanyi bo mu mutwe wa M23 bari kurwanira mu marembo y’uwo mujyi, ibyatumye Maj Gen Peter Cirumwami uyoboye iyi ntara ahungira muri MONUSCO, ndetse na panike ikaba yabaye muri ako gace.

Ahagana isaha ya saa kumi n’ebyiri n’iminota 45, z’uyu mugoroba wo ku itariki ya 12/01/2025, ibisasu byarimo byumvikana haruguru y’ikibuga cy’indege cya Goma.

Ndetse abaturage batuye ahitwa Birere, aha ni mu mujyi wa Goma ugana ku kibuga cy’indege, ba bwiye Minembwe.com ko barimo kumva ibibombe.

Ati: “Aka kanya ibibombe byasaze! Biri kuvugira ruguru y’ikibuga cy’indege.”

Amakuru akavuga ko abarwanyi bo muri uyu mutwe wa M23 bafashe i centre nini ya Kanyarucinya, iherereye muri teritware ya Nyiragongo ahazwi nko mu marembo y’umujyi wa Goma.

Aya makuru kandi avuga ko iyi mirwano yatumye muri Goma haba panike, aho ndetse na guverineri w’iyi ntara mu byagisirikare, Maj Gen Peter Cirumwami Nkuba, yimuye ibiro bye, akaba yabyimuriye mu kigo cy’ingabo z’umuryango w’Abibumbye(MONUSCO) kiri mu mujyi wa Goma.

Ibi byanemejwe n’urubuga rwa RDC times, aho rwagize ruti: “Maj Gen Peter Cirumwami, yimuriye ibirindiro bye mu kigo cya Monusco.”

Andi makuru avuga ko aba barwanyi ba M23 barwaniraga muri teritware ya Masisi berekeje umuhanda wa Kivu y’Amajy’epfo, bakaba bamaze no gufata agace ka Kalungu gaherereye mu birometero 10 uvuye muri centre ya Minova muri teritware ya Kalehe.

Nyamara kandi indi mirwano ikomeye yabereye mu duce twinshi two muri teritware ya Masisi, uturimo Ndumba, Kasake, Kabingo, Bitatana na Rangara ndetse no mutundi duce duherereye hafi n’umujyi wa Ngungu. Ni mirwano yasize uyu mutwe wigaruriye uduce twinshi mu buryo budasanzwe kuva iyi ntambara yubura mu 2021.

Ibyo bibaye mu gihe umutwe wa M23, binyuze mu muvugizi wayo mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, yari aheruka gitangaza ko “bagiye gucyecekesha intwaro zose zibarasa, ndetse kandi bagafata ibibuga by’indege biturukaho indege z’intambara zibagabaho ibitero zigahungabanya umutekano w’abaturage.”

Yagize ati: “Ntabwo tuzacyeceka, ngo turebere gusa! Oya intwaro zose zirasa mu baturage tuzazicyecekesha. Usibye ni cyo, tuzafata ibibuga by’indege biturukaho indege zirasa mu baturage bacu.”

Tags: GomaM23Mu marembo y'umujyi
Share64Tweet40Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Sud-Kivu:Guhohotera Abanyamulenge byongeye gufata indi ntera.

Sud-Kivu:Guhohotera Abanyamulenge byongeye gufata indi ntera.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?