Israel na Hamas bigeze ku ntambwe ya nyuma mu guhagarika intambara.
Ahar’ejo tariki ya 17/01/2025 urwego rwo hejuru rukuriye umutekano rwarateranye ruyobowe na minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu kugira ngo rwemeze ibikubiye mu masezerano y’agahenge k’intambara hagati y’icyo gihugu n’umutwe wa Hamas.
Ni nama bivugwa ko yabereye mu murwa mukuru wa Israel ari wo Jerusalem, abitabiriye iyi nama bemeje ayo masezerano, hakaba hagiye gukurikiraho ko abagize Guverinoma ya Israel bayemeza mu buryo bwemewe n’amategeko mbere y’uko agahenge k’intambara gatangira gushyirwa mu bikorwa.
Igitangaza makuru cya BBC dukesha iyi nkuru kivuga ko hakozwe igenzura ryo kureba uko umutekano wifashe muri Israel rikaba ryarakozwe n’itsinda riyobowe na minisitiri w’intebe Benjamin Netanyahu, ari kumwe n’abayobozi bavuye mu biganiro i Doha muri Qatar ahemerejwe agahenge k’intambara.
Bivugwa ko muri ibyo biganiro byabereye i Doha, byemerejwemo ko agahenge kazashyirwa mu byicyiro bitatu:
Mu byumweru bitandatu bya mbere hagomba kuba harekuwe imbohe z’intambara 33 zafashwe na Hamas, harimo abagore, abana n’abantu bakuze.
Israel na yo ikazarekura imfungwa z’Abanyapalestine zifungiwe muri gereza zitandukanye.
Muri icyo gihe kandi ingabo za Israel zigomba kuva mu bice zafashe bituwe cyane muri Gaza, abaturage b’abasivile b’Abanya-Palestine bazemererwa gusubira mu ngo zabo, kandi amakamyo atwaye imfashyanyo yemererwa kwinjira muri Gaza buri munsi.
Igice cya kabiri cyo gushyira mu bikorwa ayo masezerano: Hamas izarekura izindi mfungwa zose zizaba zisigaye, naho Israel icyure ingabo zayo zose ibyiswe amahoro arambye bizatangira gushyirwa mu bikorwa ku munsi wa 16.
Icyiciro cya nyuma: Hamas izemera ko Israel icyura imirambo y’imbohe zose zishwe, ndetse hatangire n’ibikorwa byo kubaka bundi bushya agace ka Gaza.
Iki gitangaza makuru cya BBC cyatangaje ko ibyo kubaka Gaza bizatwara imyaka myinshi.