Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibivugwa ku ngabo z’u Burundi zapfuye ku bwinshi i Masisi.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
January 21, 2025
in Regional Politics
0
Ibivugwa ku ngabo z’u Burundi zapfuye ku bwinshi i Masisi.
121
SHARES
3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibivugwa ku ngabo z’u Burundi zapfuye ku bwinshi i Masisi.

You might also like

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa zigwiriyemo iz’u Burundi n’inyeshyamba zo muri FDLR zaguye mu mutego w’abarwanyi bo mu mutwe wa M23 mu bice byo muri teritware ya Masisi, izibarirwa mu magana zihasiga ubuzima.

Amasoko yacu atandukanye avuga ko mu gitondo cy’ahar’ejo tariki ya 20/01/2025, ingabo z’u Burundi na FDLR zasabye ubuyobozi bwa FARDC kubareka bakagenda bonyine kuja kwisubiza centre ya Masisi iheruka gufatwa na M23.

Bivugwa ko babwiye FARDC ko ari bo bashobora kubohoza iriya centre ngo kuko abo bahanganye bo muri m23 bahuje ururimi.

Ariko bikavugwa ko m23 yamenye aya makuru mbere y’uko icyo gitero kirimo ingabo z’u Burundi n’iza FDLR gihaguruka giturutse mu bice bigenzurwa n’uruhande rwa Leta.

Nyuma iki gitero cyaraje kigeze mu ntera ngufi n’ibitaro bikuru bya teritware ya Masisi kigwa mu gico cy’abarwanyi ba M23. Icyakurikiyeho ni umuborogo w’abasirikare b’u Burundi na FDLR.

Amakuru amwe avuga ko ingabo z’u Burundi na FDLR zapfiriye muri aka gace zitari munsi y’amagana atanu. Mu gihe ku rundi ruhande bivugwa ko nta warokotse, hubwo ko n’utarapfuye yafashwe matekwa.

M23 kandi yabambuye n’ibikoresho byinshi byagisirikare, birimo imbunda, amasasu n’ibikoresho bikoreshwa mu itumanaho.

Ubwo ibyo byabaga, mu nkengero za Sake hari imirwano iremereye aho yarimo yumvikanamo imbunda zikaze hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta. Iyi mirwano yanasize umutwe wa M23 wigaruriye uduce twose twunamiye centre ya Sake iri mu birometero nka 27 uvuye mu mujyi wa Goma.

Nanone kandi ahar’ejo indi mirwano ikomeye yavuzwe muri teritware ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.

Minembwe.com yabashe no kumenya ko abapolisi n’abasirikare bari bashinzwe umutekano mu duce twa Bitonga, Bwerimana, Bishange, Kabalegesha n’ahandi bahungiye mu mujyi wa Minova. Ubundi utwo duce twose M23 iratwigarurira.

Akandi gace M23 yigaruriye muri Kalehe ni umusozi wa Buragiza uriho ikibuga cy’indege.

Si aho gusa kuko uyu mutwe wafashe n’umujyi Minova harimo kandi ko wafashe n’inkengero zayo.

Tags: Ingabo z'u BurundiM23
Share48Tweet30Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

by Bruce Bahanda
July 24, 2025
0
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi.

U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo gucyura impunzi. Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo n'iy'u Rwanda zagiranye amasezerano yo gucyura impunzi ziri mu bihugu byombi zibishaka,...

Read moreDetails

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye.

Perezida Kagame yakoze impinduka muri guverinoma ye. Umukuru w'igihugu cy'u Rwanda, Paul Kagame, yashyizeho minisitiri w'intebe mushya, Dr. Justin Nsengiyumva. Uyu mwanya wa minisitiri w'intebe w'u Rwanda Dr....

Read moreDetails

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya!

by Bruce Bahanda
July 23, 2025
0
Perezida Trump yagaragaje ko yiteguye kwakira perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi .

U Rwanda rwamaganye RDC ruyiziza kubeshya! Minisitiri w'ubanye n'amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungurehe, yamaganye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yatangaje ko minisitiri w'u mutekano warwo, Vincent...

Read moreDetails

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC n’amahame ya AFC/M23 na Leta y’i Kinshasa.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Ibyo wa menya ku masezerano RDC na AFC/M23 basinyanye i Doha.

Icyo abahanga bavuga ku masezerano y'amahoro hagati y'u Rwanda na RDC n'amahame ya AFC/M23 na Leta y'i Kinshasa. Abakomeye ku rwego mpuzamahanga, bavuga ko amasezerano y'amahoro yasinywe hagati...

Read moreDetails

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

by Bruce Bahanda
July 22, 2025
0
Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y’uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze.

Amerika yagaragaje ko itewe impungenge y'uko mu Burasizuba bwa RDC hagiye gutirika imirwano ikaze. Leta Zunze ubumwe z'Amerika zabujije abaturage bayo kwirinda gukorera ingendo mu duce tw'u Rwanda...

Read moreDetails
Next Post
M23 nyuma yogufata umujyi wa Minova yafashe utundi duce twingenzi muri Kivu y’Epfo.

M23 nyuma yogufata umujyi wa Minova yafashe utundi duce twingenzi muri Kivu y'Epfo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?