FARDC yongeye kwikanga irarasagura hafi n’i Kavumu.
Abasirikare ba Leta ya Congo bikanze bararasa cyane mu bice biherereye i Kavumu muri teritware ya Kabare mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Guhera igihe c’isaha ya saa kumi nimwe z’igitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 22/01/2025 ni bwo urusaku rw’imbunda rwinshi rwumvikanye ahitwa i Katana.
Aka gace ka Katana kari mu ntera ngufi naho ikibuga cy’indege cya Kavumu giherereye, aho nacyo kiri mu ntera y’ibirometero 25 n’umujyi wa Bukavu.
Amasoko yacu yemeza ko iri rasagura ryavuye kukuba FARDC yikanze ko abarwanyi ba M23 bageze muri ibyo bice.
Ni mu gihe aba barwanyi batari kure, kuko baheruka kwirukana ihuriro ry’Ingabo rigwiriyemo iza Congo, iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR mu bice bigana aha Katana byo muri teritware ya Kalehe.
Iri ryikanga rya FARDC rije rikurikira irindi ryabaye mu ijoro ryo ku wa kabiri kuko ryo baraye barasagura ijoro ryose. Ni nyuma y’aho abo barwanyi bo mu mutwe wa M23 bari bigaruriye umujyi wa Minova n’indi mijyi iherereye hafi aho.
Ku munsi w’ejo naho, abo barwanyi bafashe kandi na Localité ya Nyabibwe iri mu ntera itari ndende n’ibice bikora muri teritware ya Kabare.
Hagataho umutekano ukomeje kuzamba mu bice birimo FARDC n’abambari bayo barimo FDLR, Wazalendo ingabo z’u Burundi, ahanini baratinya umutwe wa M23.