Urujijo ku mugabo w’Umunyamulenge wafunzwe mu Bibogobogo.
Colonel Ntagawa Rubaba ukuriye i batayo y’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo ireba agace ka Bibogobogo muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo yafunze umugabo w’Umunyamulenge amuziza ibyo bavuga ko bidasobanutse, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Iri joro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25/01/2025, ni bwo ingabo zo muri batayo iyobowe na Col.Ntagawa zafashe umugabo w’Umunyamulenge wo mu Bibogobogo witwa Minyati w’Umunyabyinshi zija ku mufungira mu ikambi yazo irahitwa ku Musaraba.
Abasirikare mu gufata Minyati basobanuye ko bamufunze kubera ko yigeze kwiba imbunda y’umusirikare wa Leta, bityo ko ari cyo cyaha gitumye afungwa.
Amakuru akavuga ko “iyo mbunda uyu mugabo atayibye, hubwo ko yayiguze n’uwo musirikare, ariko ko yayimaranye igihe cy’amezi abiri gusa, ubundi iza gusubizwa uwo musirikare wa Leta wari wayigurishije.”
Bikavugwa ko Minyati yari yayiguze n’uriya musirikare 100$.
Aya makuru akomeza avuga ko uwo musirikare yayishubijwe biciye mu biganiro byabaye hagati y’abachefs bo mu Bibogobogo na Col. Ntagawa.”
Ndetse mbere y’uko uyu mugabo atanga iyo mbunda, Minembwe.com yamenye kandi ko yabanje gufungwa, aza kurekurwa ubwo bariya ba chefs bo mu Bibogobogo bari batanze iyo mbunda yo mu bwoko bwa AK-47 bayisubiza uyu musirikare wa FARDC wo muri batayo iyobowe na Colonel Ntagawa.
Binavugwa kandi ko uyu musirikare yahindutse abesha ko Umunyamulenge yamwibye imbunda mu gihe abandi basirikare bari bamenye ko yayigurishije kubasivile
Ikirimo kwibazwa ni uburyo Minyati yongeye kuzira icyaha cyari cyararangiye, kandi kirangira habanje kuba ibiganiro byahuje abachefs na FARDC.
Ifungwa rya Minyati rikaba rikomeje gutera urujijo muri aka karere ka Bibogobogo.
Umwe mu baturage baturiye ibyo bice yagize ati: “Rwose, nti tuzi icyihishe inyuma yifungwa rya Minyati. Harimo akagambane tutazi.”
Yakomeje agira ati: “Ahari yaba ashaka ku mugirira nabi gusa, kuko nta kindi kizwi yakoze.”
Ibyo bibaye mu gihe Abanyamulenge bagize igihe bacunaguzwa mu Burasirazuba bwa RDC, ahanini bazira ubwoko bwabo Abatutsi.
Ibyo bikaba bisa n’ubundi nibibabaho.