Tshisekedi mu gihe yizera amahanga ko azakemura ikibazo kiri mu gihugu cye, M23 yo ikomeje kwegera ija gufata u Bukavu.
Minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Bufaransa ari i Kigali mu Rwanda aho yagiye kuganira na perezida Paul Kagame ku kibazo cy’intambara iri kubera mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Amakuru avuga ko uyu minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Bufaransa, Jean Noel yageze i Kigali mu Rwanda avuye i Kinshasa muri RDC aho yari kubonana na Perezida Félix Tshisekedi w’iki Gihugu.
RFI dukesha iyi nkuru yatangaje ko Jean Noel yabwiye perezida Félix Tshisekedi ko igihugu cy’u Bufaransa gisaba u Rwanda kuvana ingabo zarwo ku butaka bwa RDC, no gusaba M23 kuva mu bice yafashe.
Amakuru yatangajwe n’ibiro by’umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko Tshisekedi na Jean Noel ibiganiro byabo byamaze isaha imwe, kandi ko Tshisekedi yasobanuriye iy’i ntumwa ya perezida Emmanuel Macron ibibazo iki gihugu kiri gucamo.
Macro yohereje iyi ntumwa, mu gihe mu Cyumweru gishize yari yatangaje ko asaba u Rwanda kuvana ingabo zarwo mu Burasirazuba bwa RDC no kureka gutera inkunga umutwe wa M23.
U Rwanda ruhakana ubufasha ubwo ari bwo bwose kuri m23, ndetse n’uyu mutwe nawo uvuga ko nta bufasha uhabwa n’u Rwanda.
Nubwo Emmanuel Macron asaba umutwe wa M23 gukura ingabo zawo mu duce wafashe, ariko mu kiganiro Corneille Nangaa ukuriye ihuriro Alliance Fleveuve Congo ribarizwamo n’umutwe wa M23, yabwiye abanyamakuru ko batazasubira inyuma.
Yagize ati: “Dusubire inyuma ngo tujye he? Hano turi ni iwacu. Urugamba rwacu rwo kubohora igihugu ruzakomeza kugeza i Kinshasa.”
Minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Bufaransa, Jean Noel Barrot yaje i Kinshasa n’i Kigali nyuma y’uko perezida Emanuel Macron yavuganye kuri telephone na perezida Félix Tshisekedi na Paul Kagame w’u Rwanda, nk’uko ibiro ntara makuru by’Abafaransa bibivuga.
Ikindi RFI ivuga ni uko Jean Noel ashobora kubonana na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.
Tshisekedi akomeje kwizera amahanga mu gukemura ibibazo biri mu gihugu cye, ariko nyamara umutwe uhanganye n’ihuriro ry’ingabo ze nyuma yo gufata umujyi wa Goma urakomeje uja gufata umujyi wa Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Kuko amakuru ava i Kalehe ahari kubera intambara ikomeye hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, avuga ko abarwanyi b’uyu mutwe barimo kwirukana iri huriro, kandi ko baryirukana baryerekeje i Bukavu.
Ndetse kuri ubu intambara ikaba igeze hafi na centre ya teritware ya Kalehe mu birometero nka 50 uvuye mu mujyi wa Bukavu.