M23 ikomeje gukora amateka nyuma y’uko ifashe utundi duce muri Kivu y’Epfo.
Umutwe wa M23 uheruka gufata umujyi wa Goma ufatwa nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, wigaruriye ibindi bice byinshi muri teritware ya Kalehe muri Kivu y’Amajy’epfo.
M23 yigaruriye umujyi wa Goma tariki ya 27/01/2025, nyuma y’imirwano ikomeye yamaze iminsi ibiri ibera muri uwo mujyi no mu nkengero zawo.
Iyi mirwano umutwe wa M23 wari uyihanganyemo n’abasirikare babarirwa mu bihumbi birenga amagana byo ku ruhande rwa Leta, barimo abo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za RDC (Hiboux), n’abo mu mutwe urinda perezida Félix Tshisekedi (Garde Rèpublicaine) n’abandi barimo imitwe yitwaje intwaro ifasha iki gihugu kurwanya uyu mutwe wa M23.
Kuri ubu uyu mutwe ukaba ukomeje kwerekeza i Bukavu muri Kivu y’Amajy’epfo, aho amakuru Minembwe.com imaze kwakira yizewe yemeza ko wabohoje ibindi bice mu buryo budasanzwe byo muri teritware ya Kalehe.
Ahar’ejo uyu mutwe wigaruriye uduce turimo Mukwindja, Kinyenzire n’utundi turi mu nkengero ya centre ya Kalehe.
Imirwano uyu mutwe wakoze yokwigarurira utu duce yaje ikurikira iyabaye ku wa gatatu aho naho wigaruriye Localité yose ya Nyabibwe.
Andi makuru avuga ko uyu mutwe wafashe ibikoresho byagisirikare byinshi ingabo zo ku ruhande rwa leta zifashishaga mu ntambara ihanganishije impande zombi. Ibyo bikoresho bikaba birimo n’indege yo mu bwoko bwa Sukhoï -25.
Mu gihe imbunda zo wafashe zirimo izo mu bwoko bwa BM-21 n’izindi z’imisaada. Ibyo bikoresho byose bikaba byafatiwe ku kibuga cy’indege cya Goma aho zari zishinze, nk’uko amakuru abivuga.
Urwego rw’igihugu cy’u Rwanda rw’itangazamakuru (RBA), rwashyize amashusho hanze agaragaza indege ya Sukhoï-25 ya FARDC, kajugujugu za gisirikare n’ibibunda bikaze byari kuri iki kibuga cy’indege cya Goma kuri ubu kigenzurwa na M23.
Hagataho, imirwano irakomeje muri teritware ya Kalehe, aho uyu mutwe wenda kuyigarurira yose, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
