M23 yatangaje ikiyiraje inshinga kuri ubu.
Ihuriro ry’imitwe ya politiki n’igisirikare rya Alliance Fleveuve Congo ribarizwamo n’umutwe wa M23 ryatangaje ko rirajwe inshinga no kuganira n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, hagamijwe kurebera hamwe icyagarura amahoro n’umutekano birambye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ahar’ejo tariki ya 01/02/2025, ni bwo AFC/M23 yabishize mu itangazo, aho umuvugizi w’iri huriro mu bya politiki, Lawrence Kanyuka yarinyujije ku rukuta rwe rwa x.
Muri iryo tangazo iri huriro ryagize riti: “Twongeye gusaba ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi ko turajwe inshinga n’ibiganiro bitaziguye kugira ngo dukemure impamvu muzi y’intambara hagamijwe kugera ku mahoro arambye mu gihugu cyacu.”
Iri huriro muri iryo tangazo kandi ryanashimiye uburyo abaturage bo mu mujyi wa Goma baryakiranye ibyishimo, bakemera gufatanya mu bikorwa bitandukanye mu guteza imbere iki gice cyari cyarabaye isibaniro y’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR yasize ikoze amahano mu Rwanda.
Ni itangazo kandi rivuga ko iri huriro rigikomeje amahame yaryo yo kurinda abaturage bose bahereye mu bice babohoye, kabone nubwo hakiri imbogamizi z’ibitero, yibutsa ubutegetsi bwa Kinshasa ko nta buryo cyangwa ubushobozi bwo kugaba ibitero kuri uwo mutwe bafite.
Iri tangazo rigira riti: “Turasaba abaturage gukomeza imirimo yabo ya buri munsi nk’uko bisanzwe batuje ndetse ntacyo bikanga . Ubutegetsi bwa Kinshasa nibuhirahira kugaba ibyo bitero buzirengera ingaruka zose bizateza.”
Kanyuka muri iryo tangazo yavuze ko AFC/M23 yiyemeje guhangana n’imbogamizi zose zirimo n’ibitero yagabweho mu buryo bwuzuye, bagahangana n’aho zituruka hatitawe ku wo ari we wese wabikora, bigakorwa ku mpamvu zo kurinda umutekano w’abaturage.
Iri huriro rya nibukije kandi abo mu ihuriro ry’Ingabo za Congo, FARDC, Polisi, FDLR na Wazalendo bakicyihishe mu bice bitandukanye, kurambika intwaro zabo hasi bakazikusanyiriza kuri stade de l’unite, bakabikorana umutima ukunze badahaswe.
Kuva umutwe wa M23 wabohoza umujyi wa Goma ibintu bikomeje gusubira mu buryo, umutekano waragarutse ndetse ku mbugankoranyambaga abagize AFC/M23 bagaragaye bafatanya n’abaturage gusukura umujyi mu bice byawo bitandukanye ku wa Gatandatu w’ejo hashize.