• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 9, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Perezida Kagame yavuze kuri mugenzi we, Tshisekedi wa RDC.

minebwenews by minebwenews
February 6, 2025
in Regional Politics
0
Perezida w’u Rwanda yagaye mugenzi we wa Afrika y’Epfo.
116
SHARES
2.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Kagame yavuze kuri mugenzi we, Tshisekedi wa RDC.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, yavuze kuri perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, agaragaza ko azi neza ko intambara atari yo izakemura ikibazo cy’umutekano muke muri iki gihugu abereye umuyobozi.

Hari mu kiganiro perezida Kagame aheruka kugirana na CNN, ariko bimwe bibanza kugirwa ubwiru, kuko iki gitangaza makuru ibyo cyashyize hanze byaribyo cyifuzaga.

Muri iki kiganiro, perezida Kagame yagarutse ku bafatanyije na FARDC kurwanya umutwe wa M23, aho yavuze ko muri abo harimo umutwe wa FDLR, ndetse n’izindi ngabo z’ibindi bihugu. Avuga ko abo batari bagambiriye guhashya M23 , hubwo ko umugambi wabo kwari ugutera u Rwanda, bagakuraho ubutegetsi buriho, kandi avuga ko ibyo bagiye babyivugira ku mugaragaragaro.

Kagame muri iki kiganiro kandi yabajije ikibazo agira ati: “Ese haba hari abatekereza ko u Rwanda rwakwicara rugategereza ko rugabwaho ibitero? U Rwanda ruzirwanaho mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ibyo nta kibazo biteye rwose.”

Uyu mukuru w’igihugu cy’u Rwanda yakomeje avuga ko ashyigikiye umudendezo w’ibindi bihugu, kandi ko bisobanuye ko n’umudendezo w’u Rwanda ukwiye kubahwa.

Ati: “Nta mudendezo w’ibihugu urusha agaciro uw’ikindi, iryo ni ihame ndakuka.”

Yavuze kandi ku myumvire mpuzamahanga inenga u Rwanda, yabwiye umunyamakuru wa CNN ko ikibazo cya FDLR kimaze imyaka 30 mu Burasirazuba bwa RDC, kandi ko umuryango mpuzamahanga wagishoyemo akayabo ka za miliyari z’amadolari y’Amerika ntibigire icyo bitanga.

Yagize ati: “Ubu se hariyo umutekano nyabaki? Kunenga u Rwanda ni uburyo bwo kwikura mu isoni, batewe n’akaga bateje kubera inyungu zabo, bakaba barabuze uko bazikuramo mu gihe ibintu bikomeje kubazambana mu karere.”

Perezida Paul Kagame avuga ko ubundi ikibazo cyumvikana kandi cyoroshye kubonerwa igisubizo.

Yagize ati: “Ntekereza ko nta muntu wishimiye intambara. Sintekereza ko na perezida Félix Tshisekedi ubwe yishimiye intambara, ariko hari abayimushoramo bamushyigikiye, bamugiye mu matwi, bamwumvisha ko agomba kurwana, iyo batamujya mu matwi, byashobokaga cyane ko yumva ikibazo no kugerageza kugishakira umuti, bityo agashyira imbaraga mu gushaka amahoro.”

Yanaboneyeho kandi kuvuga ko we arajwe ishinga no kwirinda, no gukumira ibibera muri RDC, kandi akurikiranira hafi igihugu cye kugira ngo kitavogerwa, mu gihe Tshisekedi we ahugiye mu bimutesha agaciro kubera gukomera ku mitekerereze iciriritse kwe, nyamara ibyo ngo ntaho byamugeza nta nahobyageza igihugu.

Ati: “Ntabwo wayobora igihugu ngo uteze akaduruvayo mu karere wishingikirije imitekerereze iciriritse. Ikiraje ishinga u Rwanda ni ukwirinda ubwacu.”

Kagame yasoje avuga ati: “Mu bwenge bwacu tuzi ko nta wundi uzuturinda usibye twe ubwacu, twarabibonye mu 1994, niyo mpamvu twashyize imbaraga mu kubaka inzego zacu z’umutekano, n’igisirikare, naho abandi bazakomeza bavuge.”

Tags: M23Paul KagameRdcTshisekedi
Share46Tweet29Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
Menya icyo u Burundi buri kuvuga ku mujyi wa Goma wa fashwe na m23.

Ibyimbitse ku buyobozi bw'intara bwashyizweho muri Kivu Yaruguru.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?