Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Ibyo wa menya ku ngabo za Malawi ziri kuvanwa muri RDC.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
February 6, 2025
in Regional Politics
0
Ibyo wa menya ku ngabo za Malawi ziri kuvanwa muri RDC.
96
SHARES
2.4k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyo wa menya ku ngabo za Malawi ziri kuvanwa muri RDC.

You might also like

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Perezida Lazarus Chakwera wa Malawi, yategetse umugaba w’ingabo z’iki gihugu guhita yitegura kuvana vuba ingabo za Malawi mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Ni bikubiye mu itangazo ryasomwe kuri televisiyo y’igihugu, aho ryashyizwe hanze n’umukuru w’igihugu cya Malawi ku mugoroba w’ahar’ejo tariki ya 05/02/2025.

Ingabo za Malawi ziri muri RDC mu butumwa bwa SAMIDRC bw’umuryango w’iterambere ry’ibihugu rya Afrika y’Amajy’epfo kuva mu mpera z’umwaka wa 2022.

Iryo tangazo rivuga ko iki cyemezo cya perezida Lazarus Chakwera kigendanye no kubahiriza itangazo ry’agahenge ku mpande zirimo kurwana, gusa iryo tangazo ryatanzwe n’uruhande rw’umutwe wa M23.

Muri iryo tangazo harimo ko ibyo gucura ingabo za Malawi bizaha inzira ibiganiro biteganijwe byo kugera ku mahoro arambye.

Lazarus Chakwera ategetse ibyo gucura ingabo z’iki gihugu cye, mu gihe byari biheruka gutangazwa ko abasirikare be bari gupfira mu ntambara bahanganyemo n’umutwe wa M23, aho ndetse itangazo riheruka gushyirwa hanze n’ubuyobozi bwa SAMIDRC bwemeje ko zapfushije batatu, ariko amakuru yo ku ruhande yemeza ababariwa mu mirongo.

Afrika y’Epfo, Tanzania na Malawi ni byo bihugu byo muri SADC byohereje ingabo muri RDC gufasha igisirikare cy’iki gihugu kurwanya umutwe wa M23.

Umubare nyawo w’ingabo Malawi yohereje mu butumwa bwa SAMIDRC ntabwo uzwi neza, ariko havugwa batayo imwe.

Bitewe n’imiterere y’igisirikare cya buri gihugu, batayo imwe ishobora kubamo abasirikare bari hagati ya 300 kugera ku 1000.

Hagataho, imirwano hagati ya M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, irakomeje aho no ku munsi w’ejo hashize habaye imirwano ikaze, ikaba yarimo ibera i Nyabibwe muri teritware ya Kalehe muri Kivu y’Amajy’epfo.

Umuvugizi wa Leta ya Kinshasa yabwiye itangaza makuru ko umutwe wa M23, kwari wo warenze ku gahenge wari watangaje, kandi ko kari kamaze umunsi umwe gusa.

Ntacyo umutwe wa M23 urabivugaho, ariko amasoko yacu atandukanye yemeza ko uruhande rwa Leta kwa rirwo rwateye mu birindiro bya M23 bya Nyabibwe, ariko abarwanyi b’uyu mutwe bakaza gusubiza inyuma icyo gitero.

Aka gace ka Nyabibwe kari mu ntera y’ibirometero biri hagati ya 54 na 70 uvuye mu mujyi wa Bukavu.

Ikindi kandi nuko aka gace ka Nyabibwe gaherereye hafi y’ikiyaga cya Kivu, kakaba kari mu ntera y’ibirometero 20 uvuye muri centre ya Kavumu irimo ikibuga cy’indege cya Bukavu. Mu gihe kuva kuri iki kibuga cy’indege cya Kavumu kugera mu mujyi wa Bukavu, bitwara ibirometero 40.

Tags: IngaboM23MalawiRdcSADCSamidrc
Share38Tweet24Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

by Bruce Bahanda
June 5, 2025
0
Ibivugwa ku mubonano Tshisekedi yagiranye na Fayulu.

Perezida Tshisekedi yakiriye wa munyapolitiki uheruka kwibasira Kabila. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yakiriye umunyapolitiki wo muri iki gihugu Martin Fayulu uheruka gutangaza ko...

Read moreDetails

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
AFC/M23 yatangaje igikorwa iri bwereke Isi kuri uyu wa 5.

M23 yatangaje ko yakiriye undi munyapolitiki ukomeye. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ryatangaje ko ryakiriye umunyapolitiki Marcelin Cishambo, kandi ko yazanye n'abandi banyapolitiki barimo n'abatavuga rumwe n'ubutegetsi...

Read moreDetails

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

by Bruce Bahanda
June 4, 2025
0
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo. Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo yahakanye ibivugwa ko iri mu kwibasira abasirikare ba kuru ba FARDC...

Read moreDetails

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba.

by Bruce Bahanda
June 3, 2025
0
Icyifuzo cy’ubutegetsi bwa Tshisekedi cyatewe ishoti.

Hamenyekanye umunyapolitiki ugiye kuzahura na Tshisekedi vuba. Umunyapolitiki uri mubasanzwe badacana uwaka n'ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Congo, Martin Fayulu, byamenyekanye ko uyu mukuru w'iki gihugu yamwemereye...

Read moreDetails

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo.

by Bruce Bahanda
June 2, 2025
0
Sena ya RDC yafashe umwanzuro ukakaye kuri Kabila.

Ibyimbitse ku bikorwa Kabila akomeje gukora i Goma mu Burasizuba bwa Congo. Nyuma y'uko bimenyekanye ko Joseph Kabila Kabange wahoze ari perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo...

Read moreDetails
Next Post
Perezida Ndayishimiye yagaragaje ahandi intambara izerekeza nyuma y’u Burasirazuba bwa RDC.

Mu Burundi bamaganye perezida Evariste Ndayishimiye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?