Iby’igitero cya FARDC na FDLR bagabye mu muhana w’Abanyamulenge.
Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, FARDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo, aka kanya bari gukubitwa ngo baje kugaba igitero mu Kalingi ho muri Minembwe muri Kivu y’Amajy’epfo.
Ni amakuru Minembwe.com ikesha abaturiye mu Mikenke mu misozi miremire y’Imulenge, aho bagize bati: “Ubu muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 10/02/205, abasoda kobarakubitwa inkoni ngo bagabe igitero mu Kalingi.”
Bivugwa ko abari gukubitwa ni abanze kugenda, ariko ko bamwe bamaze gutora inzira bava mu Mikenke ahari abasirikare ba FARDC benshi.
Bakomeje bagira bati: “Wazalendo bo bamanutse, berekeje mu Kalingi. Hari n’abasirikare benshi bamanutse.”
Iki gitero cy’ingabo za FARDC n’abambari bazo, aribo FDLR na Wazalendo, giturutse mu Mikenke kikaba cyakomeje inzira y’ibisambu bigabanya Kalingi na Mikenke.
Aka gace ka Kalingi FARDC n’abambari bayo berekejemo kugabamo igitero gaherereye hagati y’i Lundu na Mikenke, gatuwemo n’ingo z’Abanyamulenge zibarirwa mu magana.
Mu mpera z’u mwaka ushize, ni bwo kandi ihuriro ry’ingabo za Congo, rihuriyemo ingabo z’iki gihugu iz’u Burundi, Wazalendo na FDLR, ryagabye igitero aha Mukalingi. Ni igitero cyasize gihitanye abasivili bane, ndetse kandi gituma abaturage babarirwa mu magana bahunga bata ibyabo.