Igitero FARDC yagabye mu Kalingi yagihuriyemo n’uruva gusenya.
Uyu munsi ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo(FARDC), kubufatanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo, zagabye igitero mu Kalingi ahatuwe n’abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge, maze Twirwaneho yirwanaho izikubita inshuro.
Kalingi ni agace kabarizwa muri Secteur ya Itombwe, teritwari ya Mwenga mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo. Kakaba gaherereye hagati ya Mikenke n’i Lundu.
Igihe c’isaha ya saa tatu z’igitondo cyo kuri uyu wa mbere, tariki ya 10/02/2025, ni bwo ingabo zirimo iza FARDC, FDLR na Wazalendo zagabye igitero gikaze muri aka gace ka Kalingi.
Bikavugwa ko nyuma y’aho aka gace kagabwemo icyo gitero, Twirwaneho yirwanyeho, ibasha gusubiza inyuma iki gitero cyari kigambiriye kumaraho ubwoko bw’Abanyamulenge bugaturiye.
Ndetse kandi uru ruhande rwa Leta rwari rwagabye iki gitero, rwaguyemo umusirikare mukuru ufite ipeti rya Captain, aho yapfanye n’abandi basirikare benshi barimo n’uwamurindaga.
Ikindi n’uko Twirwaneho yirukanye iz’i ngabo zirwana ku ruhande rwa leta izivana mu Kalingi, zikomeza ziruka zihuruka ibisambu bizwi nka Nyarubira ziri kwiruka, izigeza neza hafi n’ikambi yazo iri mu Mikenke, iyo zaturutsemo zigabye igitero.
Gusa, ubwo iz’i ngabo zageze mu Mikenke ziri guhunga, zanyaze inka z’Abanyamulenge, zibarirwa muri 40, zirasa n’ibisasu mu ikambi y’abakuwe mu byabo iri mu Mikenke hafi n’ahubatse ikambi y’aba basikare ba FARDC bagabye kiriya gitero.
Aya makuru avuga kandi ko ku bitaro bikuru bya Mikenke, mu kanya gashyize byari bimaze kugeramo inkomeri icumi zo kuruhande rwa Leta, ariko imirwano ikaba imaze guhagarara.
Aya makuru agira ati: “Ubu birahagaze, kandi abantu bose bamaze gusubira mu mazu yabo. Mu bitaro bikuru bya Mikenke bimaze kugeramo inkomeri za FARDC icumi.”
Kurundi ruhande, Wazalendo na FDLR bahise bisuka ku bwinshi muri aka gace ka Mikenke, aho bakagezemo baturutse mu Gipupu no mu bindi bice byo muri teritware ya Mwenga ndetse na Fizi.
Ni mu gihe na Twirwaneho itari kure, kuko iri aho hafi. Impande zombi zikaba zikiri kurebana ayingwe, nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga.
